Rutsiro: Bahawe amazi Perezida Kagame araza kwiyamamaza, atashye ntibongera kuvoma

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Tangabo mu midugudu ya Kadehero na Karambo bavuga ko bubakiwe imiyoboro y’amazi bakayavoma iminsi 3 gusa mbere y’Uko Umukuru w’igihugu Paul Kagame aza kwiyamamaza mu matora ya 2017, yamara gutaha ntibongere kubona amazi. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cy’aba baturage cyo kutagira amazi meza kizwi, ariko ko kigiye gushakirwa umuti urambye.

Ibi aba baturage abaganiriye na Rwandanews24 babibona nko gukoresha umutungo wa leta nabi, kuko amafaranga yubatse ibigega, ibitembo byo gutwara amazi byashyizwemo n’amavomo yari gukoreshwa ibindi bizabasha kubyazwa umusaruro, kuko byo bitigezebikoreshwa icyo byagenewe bikaba bikomeza kwangirika uko bwije n’uko bukeye.

Aba baturage kandi bavuga ko gukoresha amazi y’ibinamba bitiza umurindi kudakaraba no kwiyongera kwindwara zikomoka ku mwanda zifata abana bato (Impiswi).

Bayavugirubusa Valens ati “Twebwe ntabwo tuzi icyo twazize, kuko twahawe amazi Perezida Kagame Paul araza kwiyamamaza muri 2017, twavomye iminsi itatu gusa tubona basa nk’aho barimo boza amatiyo. Tuvoma mu bishanga, amazi bagombaga kuyatugezaho birangira bayagumishije muruganda rw’icyayi.”

Ibigega by’amazi byubatswe mu mudugudu wa Kadehero na Karambo byatangiye gusaza bitarigeze bikoreshwa icyo byubakiwe.

Undi ati “Amazi barayakoze ariko bakajya batwishyuza igiceri 10Frw kandi ntacyo byari bidutwaye, none yahise abura kuko tuvoma ibinamba.”

<

Mukabadandi Odette ati “Twabeshywe amazi kuburyo tutamenye, kuko undi mudugudu wa Kabeza duhana imbibe kandi twafatiraga kumuyoboro umwe bo baravoma ariko twebwe Perezida akiva kwiyamamaza bahise bayakupa. None kugeza kuri uyu munsi ntidukaraba ngo ducye kandi n’abana bacu abenshi barware impiswi kubera gukoresha amazi mabi.”

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko ikibazo cy’aba baturage cyo kutagira amazi meza kizwi, ariko ko kigiye gushakirwa umuti urambye.

Ati “Ikibazo cy’abaturage ba manihira ndetse n’ahandi muri rusange hataragera amazi meza kirazwi, ariko nko muri iriya midugudu hari imiyoboro y’amazi yari yahakozwe, twarayibaruye, ndetse mu buryo bwo gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo turi guteganya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha twazashaka uko twongera imiyoboro y’amazi aho itaragera, maze n’aho yageze idakora igasanwa.”

Mu karere ka Rutsiro imibare yo muri uyu mwaka igaragaza ko abaturage 69.5% aribo babasha kugerwaho n’amazi meza, mugihe muri gahunda Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yiyamamazaga yabasezeranyije ko muri 2024 buri mu nyarwanda azaba avoma muri Metero 500.

Abaturage bo mu mudugudu wa Kadehero hari abavuga ko bahorana uburimiro kubera ko bavoma kure, kandi imvura iyo yaguye badapfa kubona uko bagera ku ivomo kubera umusozi baterera
Amavomo kubera kumara imyaka myinshi adakoreshwa yarangiritse bikomeye
Urusisiro rwo muri iyi midugudu yombi ruvuga ko rukeneye kuvanwa mukangaratete ko gukoresha amazi mabi, nabo bakibukwa

One thought on “Rutsiro: Bahawe amazi Perezida Kagame araza kwiyamamaza, atashye ntibongera kuvoma

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.