Kuri uyu wa mbere tariki 25 Mata 2022, mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza mu kagari ka Nkira ho mu mudugudu wa Munanira mu masaha y’urukerera Umusore w’imyaka 22 yaguweho n’inkangu yitaba Imana, mu gihe ku mugoroba waho Umwana w’imyaka 3 wo murundi mudugudu yaje gutwagwa n’Umugezi, umurambo we ukaza gusangwa mu Kivu kuri uyu wa kabiri yapfuye.
Umuturage wahaye Rwandanews24 aya makuru yavuze ko uyu musore yitwaga Kubwimana Jean Paul yari mu kigero cy’imyaka 22 yagwiriwe n’igikuta cy’inzu yarimo ubwo inkangu yayikubitaga, mu gihe uyu mwana w’imyaka 3 yatwawe n’umugezi ubwo we n’abavandimwe be barimo bahehura ibisheke byarimo bitembanwa n’Umugezi.
Mudaheranwa Christophe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza mu kiganiro kuri terefone n’Umunyamakuru wa Rwandanews24 yahamije aya makuru.
Ati “N’abantu babiri baburiye ubuzima mu biza byibasiriye Boneza, aho Kubwimana Jean Paul yagwiriwe n’inzu yarimo bitewe n’inkangu, ndetse n’umwana w’imyaka 3 watwawe n’Umugezi, umurambo we ukaza gukurwa mu kiyaga bcya Kivu yapfuye. Ndetse hanangiritse ibikorwaremezo birimo umuhanda n’imyaka y’abaturage.”
Mudaheranwa yavuze kandi ko Imiryango igeze kuri 5 amazu yabo yangiritse cyane, kuri ubu bakodesherejwe n’umurenge amazu yo guturamo mu gihe cy’amezi abiri, mu gihe hategerejwe ko imvura itanga agahenge abatuye ahatari mu manegeka bagasanirwa, naho abatuye mu manegeka bakagirwa inama yo kuvayo bagatura ku midugudu.
Uretse aba babiri baburiye ubuzima muri ibi biza, Mudaheranwa yatangarije Rwandanews24 ko umuhanda uhuza Boneza na Santeri y’Ubucuruzi ya Nkomero waguyemo inkangu nyinshi, hateguwe imiganda zimwe zigakurwamo ariko harimo aho birengeje ubushobozi bw’abaturage, basaba ko Akarere kaboherereza Imashini.
Mudaheranwa avuga ko abaturage bakwiriye kumenya ko bari mu bihe by’Imvura bakaba maso, abatuye mu manegeka bakaba bagiye gucumbika, abatuye mu mazu ateye inkeke nabo bakaba bimutse, mu rwego rwo gukumira Ibiza yasabye abaturage gufata amazi ava ku mazu bakanacukura imiringoti n’imirwanyasuri.

