Rutsiro: Ababyarira i Murunda baravuga imyato Perezida Kagame

Akanyamuneza ni kose ku babyeyi bo mu karere ka Rutsiro babyarira ku Bitaro bya Murunda, bavuga imyato Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wabahaye Umuhanda wa Kaburimbo uva mu Gisiza werekeza kuri ibi bitaro.

Amashimwe y’aba babyeyi ashingira ku kuba mbere y’uko uyu muhanda ushyirwamo Kaburimbo, kubera kwangirika kwawo hari ababyeyi babyaraga bataragera ku Bitaro bamwe bikanabagiraho ingaruka zitari nkeya, none kuri ubu bakaba babyara neza kuko Umuhanda yabubakiye ari nyabagendwa.

Niyonsaba Safi, atuye mu murenge wa Boneza, ku kirwa cya Bugarura mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko umuhanda uva Boneza kugera ahazwi nko mu Nkomero ariwo wamugoye ariko yagera kuri Kaburimbo akumva itandukaniro.

Ati “Harakabaho Umubyeyi Perezida Kagame waduhaye Kaburimbo, uko naturutse Boneza mu muhanda mubi numva merewe sinari kubasha kugera Murunda umuhanda mubi numva merewe sinari kubasha kugera Murunda umuhanda waho iyo uba utarakozwe, ariko nageze ku Bitaro bambyaza mbazwe kandi nabyaye neza.”

Niyonsaba akomeza avuga ko Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bwakwihutisha imirimo yo gutunganya Umuhanda ujya Boneza, kuko nabo bakeneye kumva ibyiza Igihugu giha abaturage.

<

Tuyisenge Berancille wo mu murenge wa Musasa ati “Uyu muhanda waradufashije kuko niyo bakuvanye ku kigo nderabuzima bakugeza ku Bitaro utararemba cyane, bakakwitaho ku gihe. Ikimenyi menyi naraye mbyaye ariko banyitayeho ku buryo ndimo gusaba ngo bansezerere.”

Tuyisenge akomeza avuga ko amakuru yumvise ari uko hari bamwe mubabyeyi baganaga ibi bitaro kubera umuhanda mubi bakagera kwa muganga umwana yageze hasi bamwe bikanabakomeretsa nyababyeyi bikaba byanatuma ivanwamo, ndetse ashimira abaganga bo mu Bitaro bya Murunda kubera uko bamwitayeho, bakamukurikirana kuve mu ijoro ryashize ahageze.

Dr. Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’Ibataro bya Murunda yemeza ko umuhanda bubakiwe na Perezida Kagame wafashije Ibitaro muri byinshi binagaruka ku kwihutisha no kunoza imitangire ya Serivisi muri ibi bitaro.

Ati “Uyu muhanda twubakiwe na Perezida Paul Kagame wafashije Ibitaro mu kwihutisha abarwayi bakagerera kwa muganga ku gihe, aho abarwayi bageraga ku bitaro banegekaye kubera ikibazo cy’Umuhanda mubi none ubu imibare y’Ababyeyi babyariraga mu mbangukiragutabara bataragera ku bitaro kubera Umuhanda mubi yaragabanutse.”

Dr. Niringiyimana akomeza avuga ko iki gikorwaremezo buri wese akwiriye ku kibungabunga kuko cyaje gikenewe.

Kuwa 20 Mutarama 2022, Ubwo Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriraga uruzinduko mu karere ka Rutsiro, akanasura Ibitaro bya Murunda yasabye Ubuyobozi bw’Akarere gutegura igikorwa cyo gutaha uyu muhanda, bakanasobanurira Abaturage icyo ibikorwa nk’ibi bibamariye, kuko akenshi usanga bikorwa mu misoro yabo ariko bo bakaba batabizi, gusa kugeza kuri uyu munsi iki gikorwa ntikirakorwa.

Umuhanda uva mu Gisiza ujya ku Bitaro bya Murunda urenga Kilometero eshatu n’igice, watangiye gutunganywa mu ngengo y’imari ya 2019-2020, wuzura muri 2021, kuri ubu ikigezweho ni ukuwucanira nabyo bigeze kure, no gusana hamwe muhagiye hangirika mbere y’uko umurikirwa Akarere.

Umuhanda wa Kaburimbo ugana ku bitaro bya Murunda wabaye igisubizo kubarwayi bagana ibi bitaro, kuko utaratunganywa abanshi bawuzahariragamo, cyangwa Ambulance igaheramo iyo imvura yabaga yaguye
Bubakiwe umuhanda ukomeye, bawushyiraho n’inkuta z’amabuye ahakundaga kwibasirwa n’Inkangu kugira ngo uzarambe
Uyu muhanda uturuka mu Gisiza kuri Kaburimbo iva Rubavu ijya Rusizi, ikinjira mu bitaro bya Murunda

One thought on “Rutsiro: Ababyarira i Murunda baravuga imyato Perezida Kagame

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.