Ishimwe Dieudonne utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abakobwa bayitabira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonne uyobora kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abitabiriye iri rushanwa nk’uko Umuvugizi wa RIB yabitangarije Rwandanews24.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ishimwe yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry nk’uko yabibwiye Rwandanews24 mu kiganiro bagiranye.

Dr Murangira yagize ati “Ni byo Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze. Akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe binyuranye.”

Uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi nyuma y’iminsi micye uwari umuvugizi w’iri rushanwa, Nimwiza Meghan ahagaritswe ku kazi aho byatangajwe ko yagiye mu kandi kazi.

Byakunze kuvugwa ko mu bikorwa by’iri rushanwa rya Miss Rwanda haberamo ibikorwa bitanyuze mu mucyo birimo ibikorerwa mu mwiherero w’abakobwa baba baratoranyijwe, gusa nta muntu wigeze abishyira hanze.

<

Mu minsi ishize ubwo ibikorwa by’iri rushanwa ry’uyu mwaka byari birimbanyije, umwe mu bakunze kubikoramo witwa Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko atakiri mu itsinda ritegura iri rushanwa.

Muri ubwo butumwa yari yagize ati “Ubu hagiye gushya kandi ukuri kose kugiye kujya hanze.”

Nyuma y’amasaha macye ashyize hanze ubu butumwa yaje kubukuraho ndetse nyuma aza kugaragara yasubiye mu bikorwa bya Miss Rwanda.

Ishime Dieudonne afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzaregera Inkiko.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.