Kuri iki cyumweru, tariki 24 Mata 2022 mu karere ka Karongi, Umurenge wa Twumba hasojwe irushanwa ry’Umupira w’Amaguru ryateguwe na Sacco Twumba hehe n’Ubukene, ryegukanwe n’ikipe y’Akagari ka Gisovu itsinze ikipe y’Akagari ka Kavumu ibitego 2-1.
N’amarushanwa yari amaze igihe cy’Ukwezi atangiye, aho umwanya wa gatatu wegukanwe n’Ikipe y’Akagari ka Murehe yatsinze ikipe y’Aba Motari kuri Penaliti 5-4.
Ikipe yabaye iya mbere yahembwe Sheki y’ibihumbi 200frw n’igikombe, iya kabiri ihembwa ibihumbi 150frw naho ikipe ya gatatu yo yahembwe ibihumbi 100Frw.
Niyitegeka Leonard, Perezida w’inama y’Ubuyobozi ya Twumba Sacco yabwiye itangazamakuru ko batekereje gutegura iri rushanwa bagamije gukora ubukangurambaga bwo gukangurira abiganjemo Urubyiruko kwitabira gahunda yo kuzigama no kugurizanya, ndetse ahamya ko iki gikorwa kizaba ngaruka mwaka.
Ati “Iri rushanwa twariteguye mugukangurira urubyiruko kwitabira gahunda yo kwizigama no gusaba inguzanyo ngo babashe kwiteza imbere kandi Ubukangurambaga bwageze mu tugari twose tugize umurenge, ndetse iki gikorwa kigomba kuba ngaruka mwaka, ndetse Ubutaha tukaba tuzanashyiraho irushanwa ry’urubyiruko rw’Igitsina Gore kuko nabo ari bamwe mu bakiriya bacu.”
Niyitegeka kandi akomeza avuga ko bateguye iri rushanwa mu kwigisha abaturage ngo bavane amafaranga mu bimuga n’amahembe bayazane kuri Sacco bayabike ahacungiwe umutekano wizewe kandi banabungukire.

Murekatete Antoinette, Umukozi w’umurenge wa Twumba ushinzwe imibereho myiza ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango asaba abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa bya Siporo kuko ari ubuzima
Yagize ati “Iyi mikino yafashije mu busabane bw’abaturage ba Twumba, ibi byatweretse ko hari impano zihari, urubyiruko rufite umwete n’ubushake kandi bifuza kugera kure muri iyi mikino, tukaba twifuza ko bitagarukira mu bagabo gusa, ahubwo ko byagera no muba Gore. Mwizigamire amafaranga muyakure ku mishumi, muyarinde aho abajura babasha kugera, mubitse, mu na bikuze kuko gukorana na Sacco ari igikorwa cyiza, bizabafasha gukora cyane kuko ntawe uzigama atakoze.”
Turifuza ko ubutaha hazabaho n’imikino igaruka ku bitsina byose, kandi amarushanwa ntasigare aha kuko Siporo ari ubuzima, no mungo zacu dukomeze tuyitabire.
Iyi mikino yari imaze igihe kingana n’ukwezi itangijwe ikaba yaritabiriwe n’amakipe 8 yose yo mu murenge wa Twumba, yiganjemo amakipe y’Utugari tugize uyu murenge.
Sacco Twumba hehe n’Ubukene ifite Abanyamuryango ibihumbi 9,439, Ubuyobozi bwayo bukaba bwifuza ko uyu mwaka wazarangira bageze ku banyamuryango 9,800.





