Moto yari itwawe na DASSO w’Umurenge wa Cyungo ahetse Gitifu w’ Akagali ka Burehe yakoze impanuka bageze mu ikorosi bava kuri Base muri Rulindo berekeza mu karere ka Gicumbi, Gitifu ahita yitaba Imana nk’uko Umuvugizi wa Polisi Ishami ryo mu muhanda SSP Irere Irene yabibwiye Rwandanews24.
DASSO witwa Nsanzimana Theoneste niwe wari utwaye iyi moto ya TVS VICTOR RF145P naho Gitifu w’Akagali ka Burehe akaba yitwa Dusabimana Niceratha.
Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi Ishami ryo mu muhanda SSP Irere Irene yemeje amakuru y’iyi mpanuka agira ati: “Iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo taliki ya 23 Mata 2022, mu muhanda wa Kaburimbo Rulindo (- Base) – GICUMBi, hafi y’ikigo cy’amashuri G.s Rwili. Uwari utwaye Moto ni DASSO ku Murenge wa Cyungo yari ahetse Gitifu w’Akagali ka Burehe witwa Dusabimana Nicretha. Bavaga Rulindo kuri Base berecyeza mu karere ka Gicumbi bageze ahavuzwe haruguru mu ikorosi uwari atwaye Moto Nsanzimana Theoneste gukata ikorosi rihari biramunanira arenga umuhanda yitura muri Bordure y’umuhanda, uwo yari atwaye Dusabimana Niceratha arahanuka akubita umutwe hasi.”
SSP Irere akomeza avuga ko nyuma yo gukomereka bikomeye, uwari ahetswe kuri Moto Dusabimana Niceratha yakomeretse bikomeye ajyanwa kwa muganga agejejwe mu bitaro bya Kinihira ahita apfa.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko uwari atwaye Moto Nsanzimana Theoneste yapimye bikagaragara ko yanyoye ibisindisha ku kigero cya (1.43 Degree d’Alcohol), akaba nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis de Conduire) agira. Iyi mpanuka ngo yaba yatewe n’ubumenyi bucye mu gutwara Ikinyabiziga ndetse no gutwara Ikinyabiziga yanyoye Ibisindisha.
DASSO Nsanzimana yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Bushoki mu karere ka Rulindo.
Nyakwigendera Imana imwakire mu bayo.
