Abaturage barindwi bo mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kirimbi, mu midugudu itandukanye bagwiriwe n’inkangu batandatu bahasiga ubuzima, umwe arembeye mu bitaro. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga bwahise bwimura abaturage batuye mu manegeka ngo bubarinde kuba bakwibasirwa n’ibiza.
Ibi byabereye mu kagari ka Nyarusange mu mudugudu wa Gitsimbwe aho igitengu cyagwiriye inzu y’Umuturage kigwira abana batatu, babiri bahita bahasiga ubuzima undi arakomereka naho mu mudugudu wa Kaburiro ho igiti cyamanutse cyari kure y’urugo kigwira inzu gisanzemo abana na Nyina ubabyara.
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza yahamije aya makuru, avuga ko batangiye gucumbikira abaturage batuye mu manegeka.
Ati “Amakuru twayamenye mu ijoro ryashize, mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro ko igikuku kiguye ku nzu y’umuturage wo mu mudugudu wa Gitsimbwe kigakubita urukuta rw’inzu rugwa kubana 4 bari baryamyemo 3 babahungu bahita bitaba Imana, umwe nawe avanwamo arembye ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Karengera.”
Mukankusi avuga ko kandi banamenye amakuru ko muri uyu murenge wa Kirimbi, akagari ka Karengere, ho mu mudugudu wa Kaburiro igikuta cy’inzu cyagwiriye Abana babiri na Nyina ubabyara nabo bagahita bahasiga ubuzima.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ibi biza byagewe n’imvura nyinshi yaguye ku munsi w’ejo hashize, bakaba bahise batangira gucumbikira abatuye mu manegeka mu nsengero, ari nako habarurwa urutonde rw’abakeneye gucumbikirwa bose.
Akarere ka Nyamasheke kahise gategura inama ikitaraganya bakangurira abaturage kwitabira gukora imiganda yo kurwanya ibiza, bakanakangurira abaturage kwirinda kubaka mu manegeka.
Ubuyobozi bw’akarere bwitabiriye umuhango wo gushyingura abazize ibiza, bunabasha gutanga ubutumwa bw’ihumure ku miryango yabuze ababo.