Umwarimu bahimbye izina rya Papa Cyangwe mu tubari asanzwe anyweramo Urwagwa, yaguwe gitumu arimo kugurisha ibitabo by’Ishuri yigishaho. Ubuyobozi bw’Akagari iri shuri riherereyemo yahamije aya makuru.
Kanani Vincent, usanzwe akora akazi ko kwigisha mu Rwunge rw’Amashuli rwitiriwe Mutagatifu Dominiko Ruragwe ruherereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura ho mu kagari ka Kayenzi akurikiranwe kwiba ibitabo by’Ishuri yigishaho akajya kubigurisha, amafaranga akuyemo akayanywera Urwagwa.
Mukurarinda Elias, Umuyobozi wa G.S Ruragwe avuga ko imyitwarire ya Kanani Vincent igayitse idakwiye Umwarimu kandi ko yamukoreye raporo kenshi zimwe zigashyikirizwa Akarere, ahamya ko ejo yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo kugurisha ibitabo by’Ishuli.
Ati “Ejo bamufatanye ibitabo 4 amaze kugurishamo icy’Imibare cyo mu mashuri abanza.”
Mukurarinda akomeza avuga ko uyu mwarimu kuwa 14 Werurwe 2020 uyu mwarimu yatawe muri yombi ashaka kugurisha Mudasobwa y’Ikigo, akanashyikirizwa RIB kandi akaba yarokamwe n’ubusinzi bukabije yaba ku manywa no mu ijoro. Ndetse kanama k’imyitwarire ku kigo twari kamwizeho kamusabira guhagarikwa amezi atatu mu minsi yashize.
Mukurarinda yaboneyeho gusaba Abarimu bagenzi kurangwa n’ingeso nziza nk’uko babitozwa kurangwa n’ingangagaciro na kirazira bakazirikana ko barimo kurerera u Rwanda.
Niyomwungeri Daniel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayenzi yahamije aya makuru.
Ati “Ni byo koko ejo twumvise amakuru ko uyu mwalimu ukunda kuba muri ako kabari k’urwagwa hari Ibitabo ari kugurisha, aho kimwe yagishakagamo amafaranga 500 y’u Rwanda ariko bo bakamuha amafaranga 250Frw ahwanye n’ icupa ry’urwagwa rimwe, twahise tujyayo dufata uwari umaze ku kigura maze atubwira ko impamvu yakiguze yagiraga ngo abana be bage bacyigiramo kuko we rwose atazi gusoma.”
Uyu mwarimu twamusanganye kandi n’ibindi bitabo mu mufuka atubwira ko yari agiye kwigisha abana ariko abaturage bamushinja ko amaze iminsi abigurisha.
Uyu mwarimu usanzwe yigisha isomo ry’Ubukungu (Economy) mu mashuri yisumbuye kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura.

Uyu ntakwiye kwitwa umurezi.arasebya abandi barezi