Kamonyi: Umuyobozi yafatiwe mu cyuho yagiye gusambanya umugore utari uwe

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 21 Mata 2022 nibwo hasakaye amakuru y’Umuyobozi (SEDO) wo mu Murenge wa Nyamiyaga yafatiwe mu cyuho arimo gusambanya umugore w’abandi mu rugo rutari urwe.

Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye ni uko uyu muyobozi ari SEDO w’ Akagari ka Kabashumba, Umudugudu wa Ruyumba. Agifatwa mu rukerera yasabwe kumvikana n’uwamufashe ngo atange amafaranga yasabwaga bamureke agende, ahubwo atera amahane bahita bitabaza ubuyobozi n’abaturanyi barahurura inkuru ihita iba kimomo.

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Kabashumba baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko uyu muyobozi hari abajyaga bahwihwisa ko asambanya abagore b’abandi ariko bakanga kubyemera kuko babonaga ari inyangamugayo.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yagize ati: “Ntabwo nakwemeza niba ari ingeso asanganywe nk’uko hari abajyaga bavuga ko aryamana n’abagore b’abandi. Wasanga ari umutego yatezwe ntabimenye kuko saa cyenda z’ijoro zishyira saa kumi buba butaracya. Ibisigaye ni ukubiharira ubutabera.”

Amakuru y’ifatwa ry’uyu SEDO yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascene, ndetse ko aba bombi bahise batabwa muri yombi mu rwego rwo gutanga umutekano n’ituze ku baturage bo muri ako gace.

<

Ati: “Icy’ibanze twakoze ni ukubashyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo dutange ituze n’umutekano w’Abaturage, noneho ababifitemo inyungu batange ikirego”.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko uyu mugore adafite umugabo mu ryo bwemewe n’amategeko, bikaba aribyo byabaye intandaro yo kunaniza SEDO ku giciro cy’amafaranga bamucanga ngo bamubikire ibanga, ariko ntabwo hamenyekanye umubare w’ayo yacibwaga.

Ntibikunze kubaho ko umuyobozi yitwikira ijoro akajya gusambanya umugore w’abandi kuko bitari mu ndangagaciro z’umuyobozi ureberwaho cyangwa w’intangarugero kubo ayobora.

Abafashwe bombi bafungiye kuri station ya Polisi ya Mugina mu Murenge wa Mugina.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.