Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira baramenyeshwa ko utakiri nyabagendwa kubera ko wangijwe n’imvura yaguye mu bice bitandukanye by’Igihugu ikaba yawangije.
Kumugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 mata 2022, nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko uyu muhanda utakiri nyabagendwa, abasanzwe bawukoresha bakaba basabwa gukoresha indi mihanda mu gihe utarongera gukoreshwa.
Mu itangazo Polisi yanyujije kuri Twitter yagize iti: “Mwiriwe, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga- Ngororero- Mukamira ubu utari nyabagendwa. Muragirwa inama yogukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore. Murakoze.”
Mu iteganyagihe ry’iminsi 10, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 30 Mata 2022, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150. Ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gice ikaba iruta iyabonetse mu gice cyabanje.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe MeteoRwanda, cyatangaje ko imvura yatangiye kugwa mu ntangiriro za Gashyantare 2022, ikazacika mu mpera za Gicurasi 2022.