Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yaraye ahamagaye kuri telefoni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amushimira ukwiyemeza u Rwanda rwagaragaje mu kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bakiriwe guhera muri Mutarama uyu mwaka binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Boris Johnson yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda muri rusange kuri uku kwiyemeza gufite uruhare rukomeye mu guhangana n’ikibazo mpuzamahanga cy’abimukira kwanyuze mu bufatanye bwashyizweho umukono mu cyumweru gishize hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Biruta Vincent na Priti Patel n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Polisi, Itangazamakuru no kwakira abinjira mu Bwongereza Priti Patel.
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yagaragaje uburyo igihugu cye kitazatezuka mu mikoranire ya hafi n’u Rwanda muri uru rugendo rugamije gusenya burundu icuruzwa ry’abantu ryari rimaze gufata intera, ari na ko impunzi zifashwa binyuze mu nzira zitekanye kandi zubahirije amategeko.
Mu gihe abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu mazi y’ahitwa Channel baturutse mu Bufaransa bakomeza kwiyongera, bivugwa ko u Rwanda rwajya rwakira ababarirwa hagati y’ibihumbi 26 na 30.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ubu bufatanye mu bijyanye n’Abimukira n’Ubutwererane mu Iterambere bwatangiye hasinywe amasezerano, bugaragaza ukwiyemeza k’u Rwanda mu kurinda abari mukaga, ihame rigenga buri gihe politiki mpuzamahanga Igihugu kigenderaho.
Biteganyijwe ko bazabona amahirwe yo gusubira mu ishuri ku babyifuza, kongererwa ubumenyi butandukanye, kubona amahirwe y’imirimo, guhabwa serivisi z’ubuvuzi, izijyanye no kwitabwaho mu muryango n’izindi. Binateganywa ko bazajya boherezwa kuba mu bice bitandukanye by’Igihugu barushaho kugera ku mahirwe angana n’ay’abandi basanze.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 130,000 kandi rumaze kwakira abimukira 948 barimo 119 bakiriwe mu kwezi gushize baje baturuka muri Libya aho ubu batujwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera.
Ubwo u Rwanda rwemeraga kwakira aba bimukira muri 2019, Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bazi uburemere bwo kuba impunzi bityo ko u Rwanda rudashobora kurebera mu gihe hari abaturage bakomeje guhera mu cyeragati bahunze Ibihugu byabo.
Mu bindi abo bayobozi bombi baganiriyeho ku murongo wa telefoni, harimo kuba Minisitiri w’Intebe yemeje ko Guverinoma y’u Bwongereza yifatanyije n’Igihugu cya Ukraine kiri mu bihe bitoroshye, no ku buryo hakenewe ubufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga mu kwamagana u Burusiya bwavogereye iki gihugu nta mpmavu zifatika bugaragaza.
Perezida Kagame na Boris Johnson bagaragaje kandi ko bo ubwabo n’ibihugu bayoboye bategerezanyije amatsiko Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 2022) yitezwe kubera i Kigali mu cyumweru kizatangira taliki ya 20 Kamena 2022.