Rutsiro: Abatuye Manihira barinubira Serivisi mbi hababwa ku Murenge

Abatuye Umurenge wa Manihira ho mu karere ka Rutsiro baninubira Serivisi mbi bahabwa ku murenge kubwo kutagira abakozi bahagije. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ugutakamba kw’aba baturage gufite ishingiro, ariko ko iki kibazo mu gihe kitarenze ukwezi n’igice kizaba cyakemutse.

Aba baturage bavuze ibi nyuma yo kuba abakozi barenga kimwe cya kabiri bo muri uyu murenge batari mu mirimo, bakaba hari serivisi nyinshi batagihabwa ku gihe, kuko ntabazikoramo bahari.

Aha bagarutse ku kuba uyu murenge udafite Umukozi ushinzwe imibereho myiza kuko Mukamurigo Dimitri wakoraga aka kazi yagiye mukandi karere, nta mukozi ushinzwe Ubworozi uhari kandi Musabyimana Alex wakoraga muri uyu mwanya yarigendeye kandi ari uyu murenge utunzwe n’Ubuhinzi n’Ubworozi, muri uyu murenge kandi nta mukozi ushiznwe ubutaka bafite iki akaba ari ikibazo kimaze imyaka myinshi, ndetse bavuga ntan’umukozi ushinzwe kwakira abagana umurenge bafite nawe akaba amaze igihe kinini adahari bikaba bituma ushobora kumara ukwezi ujya ku murenge warabuze uwagufasha.

Ati “Abakozi benshi baragiye ku buryo hari serivisi tutagihabwa kubwo kubura abakozi, wanahagera ugasanga Gitifu afite ibibazo byinshi agomba gukemura ugataha udafashijwe, bamwe amaguru yahiriye nzira, kuko wanamara ukwezi utarafashwa, kandi hari bamwe mu bakozi bajyanwe muzindi nshingano twebwe nk’aho tutari tukibakeneye. Tukaba dusaba ko twafashwa abakozi bo ku murenge bakongerwa.”

Abakozi basigaye ku murenge wa Manihira ni Nzaramba Kayigamba ushinzwe irangamimerere ndetse akaba ari n’umusigire ku buyobozi bw’Umurenge, undi mukozi ni Bizimana ushiznwe Uburezi muri uyu murenge, Kubwimana Emmanuel ushinzwe Ubuhinzi na Nyirarukundo Clementine ushinzwe Amashyamba, undi mukozi wari uhari yahawe igihano cy’ukwezi kubera amakosa yo mukazi akaba ari Umucungamutungo (Comptable).

<

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko ibyo Abaturage ba Manihira bavuga bifite ishingiro, ariko ko hari icy’izere cy’uko mu gihe cy’ukwezi n’igice iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ati “Ibibazo by’Abaturage ba Manihira bifite ishingiro, kuko birazwi ko badafite abakozi bahagije bo kubaha Serivisi, ariko ikibazo cyabo kirakemuka vuba kuko turimo gushaka abakozi twaba twoherejeyo bakajya kuziba icyuho, mugihe igisubizo kirambye kizaboneka mu kwezi kumwe n’igice, imyanya yashyizwe ku isoko ndetse n’urutonde rw’abujuje ibisabwa bazakora ibizamini rwenda gusohoka. Dufatanyije na RALGA turaza kubyihutisha, abaturage turabasaba kuba bihanganye.”

Akarere ka Rutsiro gaherutse gushyira ku isoko imyanya isaga 20 mu kuziba icyuho cy’Abakozi bake haba ku rwego rw’Imirenge n’Akarere.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.