Umuturage wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda wahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari yafashwe arimo kwiba . Ni mugihe Umuyobozi w’umurenge avuga ko nta makuru menshi abifiteho kuko ari muri Konji.
Ibi byabaye mu masaha y’Urukerera yo kuri uyu wa 18 Mata 2022, arimo kwiba ingemwe za Kawa.
Uyu Mbarushimana Albert, yahoze ari Umuyobozi w’Akagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango ho muri aka karere, yari amaze imyaka isaga ine asezeye aka kazi nyuma yo kuvugwaho gukubita akanakomeretsa igisambo cyari cyibye ingurube, none awe yatawe muri yombi arimo kwiba ingemwe z’Ikawa.
Yafatiwe mu kagari ka Mburamazi, Umudugudu wa Kamuhoza arimo kwiba ingemwe z’ikawa mu gishanga cya Nyabikeri bagemekamo ingemwe z’Ikawa.
Rwandanews24 yagerageje kuvugana na Icyizihiza Alda, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda atubwira ko ikibazo cy’uyu muturage nawe yakimenye mu butumwa bugufi kuko ari muri Konji, adusezeranya ko agiye kuduha numero twaboneraho umukozi wamusigariyeho, ariko ubwo twasohoraga iyi nkuru nyuma y’Amasaha abiri n’igice izo numero zari zitaratugeraho, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyongeye kudusubiza.
Ati “Nanjye amakuru nayabonye mu butumwa bugufi, kuko ndi muri Konji ariko ndaje mbahe Numero z’uwasigaye mu mwanya wanjye.”
Mbarushimana Albert, n’Umubyeyi wuzukuruje, akaba yafashwe mu masaha y’urukerera aho yahise ajyanwa mu kigo cy’Inzererezi cya Murunda ari naho afungiye kugeza ubu.
Mbarushimana abamuzi bavuga badasanzwe bamuziho ingeso zo kwiba, gusa muri ibi bihe agowe n’ubuzima kuko n’Umufasha we yahagaritswe mu kazi yakoragamo ko gusuzuma ibizamini kwa Muganga (Laboratwari) mu bitaro bikuru bya Murunda.

Abanyamakuru nti mugabye Gusa nimwandika Inkuru Mujye mu shyiramo n’Ubunyamwuga Ishinga umuntu Ubujura Ataragera no mu bushing cyaha Gute. Ese Ejo arekuwe wamwise Umujura akagushyira Imbere y’Inkiko. Please mwandike Inkuru mwahagazeho .
Ingemwe ziri kwangirika Urabura Gukora Ubuvugizi ngo zihabwe Abaturage Akandi ka ibiterekeranye wishakira ViewS Gusa.