Nyamagabe: Kutorora inka ni imbogamizi yo gukoresha Bio-gaz

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Nyamagabe bavuga ko bazi neza akamaro ko gukoresha bio-gaza kuko igira uruhare mu kurengera ibidukikije, kutangiza amashyamba no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ariko imbogamizi bafite ni uko badatunze kandi kuyikoresha bisaba kuba byibura ufite inka 2 nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Karangwa wo mu Murenge wa Gasaka agira ati:” Simfite inka ngo bampe bio-gaz kuko numvise ko ikoreshwa n’amase. Ndabizi ko gucana inkwi ari ukwangiza amashyamba, ariko tubikora kubera kubura uko tugira; ntiwaba wabonye ihaho ngo abana baburare kandi hari amashyamba ngo ni uko nta bio-gaz mfite.”

Abajijwe niba adashobora gukoresha gaz kuko yo idasaba amase, yagize ati: “Gaz irahenze numva bavuga ko igurwa amafaranga ibihumbi 10.000frws buri cyumweru, kandi ntaho nkora ntunzwe no guhinga sinayabona. Aho kwiyemeza ko nagura gaz, ahubwo najya gupagasa nkazabona aguze inka nkajya nyahirira nkabona amase kuko yo ntajyanjya kuyagura buri cyumweru.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Uwinkindi na Kitabi baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko uretse kubabwira ngo bareke gutema amashyamba kandi ariyo bakuraho inkwi zo gucana, ni nayo abafasha kubona urumuri ruhagije mu nzu kuko batagira umuriro w’amashanyarazi.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yagize ati: “Icyumba ducanamo ntikigira urugi mu rwego rwo kugirango niba ducanye n’abari muri salo babone urumuri. Urumva bisaba ko ucana inkwi nyinshi kuko ntakindi gishobora kudufasha kumurika mu gihe cya nijoro bitewe n’uko tutagira amashanyarazi. Wenda dufite amashanyarazi ibiti dutema byagabanuka, ariko ubu ntibyashoboka n’ubwo twabona inka iyo bio-gaz tukayikoresha twasigarana ikibazo cy’urumuri nijoro.”

<

Abajijwe niba gucana inkwi kuri urwo rugero nta ngaruka bigira ku buzima bwabo yagize ati: “Ingaruka ntizabura kuko dukunze kurwara inkorora n’ibicurane kubera imyotsi, bitewe n’uko nk’ubu mu gihe cy’imvura inkwi ziba zanyagiwe tugacana ari ugupfuretsa. Rero imyotsi urumva ko itabura ndetse tugira n’impungenge ko twazakuramo uburwayi kuko tubayeho muri ubwo buzima igihe kinini.”

Akomeza avuga ko bazi akamaro ko kubungabunga amashyamba, ariko amashyamba adatemwamo ibiti ari ni aya leta naho ay’abaturage aratemwa bashaka inkwi zo gucana.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko we avuga ko kuva yavuka, abona abakenera inkwi nyinshi zo gucana n’amakara babikura muri Nyamagabe kubera ko ifite amashyamba menshi. Rero ntibabura inkwi zo gucana. Ibyo gukoresha bio-gaz avuga ko batabona ikibibafasha kuko bisaba kuba woroye.

Ati: “Nkurikije uko numva bavuga mu makuru, bio-gaz iragoye kuko iranahenze. Niba bavuga ko kugirango uyubakirwe bitwara amafaranga arenga miliyoni n’igice, kugirango umuturage uciriritse ayabone ntibyoroshye. Ibyo kuvuga ngo gahunda ya girinka munyarwanda nitugeraho tuzazikoresha, ni ikinyoma kuko nabajije amakuru bambwira ko byibura ngomba kuba mfite inka 2, nkazatanga n’ayo mafaranga kandi girinka baguha inka imwe.”

Aba baturage bavuga ko n’ubwo bagira inka bitaborohera gukoresha bio-gaz kuko isaba ubushobozi buhambaye.

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Habimana Thaddée, avuga ko gahunda y’ubukangurambaga ku kubungabunga ibidukikije ikomeje kandi ko abangiza amashyamba ubuyobozi butabarebera n’ubwo akarere ka Nyamagabe gafite amashyamba menshi, ariko atari ayo kwangizwa.

Ati: “Kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba ni gahunda dushyizemo imbaraga kuko dufite igice kinini kigizwe n’amashyamba harimo na Pariki yIgihugu ya Nyungwe. Rero ntabwo amashyamba adufatiye runini ku rwego rw’uko akorerwamo ubukerarugendo kubera ibinyabuzima n’ibyiza nyaburanga birimo twakwishimira ko yangizwa.”

Abajijwe ku iyangizwa ry’ amashyamba hashakwa inkwi zo gucana kuko batagira bio-gaz bakaba badafite n’ubushobozi bwo kugura gaz, yagize ati: “Ntabwo abaturage bose bo mu karere ka Nyamagabe bose babuze ubushobozi bwo kugura gaz kuko hari abazikoresha, ahubwo hari abaturage bavuga ko bazakoresha bio-gaz ari uko gahunda ya girinka munyarwanda yabagezeho kandi bose ntibazibonera rimwe. Ahubwo twabagira inama yo kwegera ubuyobozi ku bumva twabafasha ngo bazibone, tukaba twakora ubuvugizi tukareba ko twabona abafatanya bikorwa babafasha. Ni ugukora ubuvugizi, ntabwo hari aho bazitanga.”

Mu Rwanda, amashyamba ahinze ku buso bungana na 30.4 ku ijana by’ubuso bw’Igihugu, ni ukuvuga ubuso bungana na kilometero kare 8.006.7; ugereranije amashyamba wasangaga ahinze ku butaka bungana n’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ubishyize hamwe nk’uko bigaragara muri raporo y’ ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (Rwanda Forest Autority) mu Ugushyingo 2019. https://www.rfa.rw/fileadmin/user_upload/RFA/Publications/Rwanda_Forest_Cover_Mapping_November_2019_.pdf   

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.