Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka n’Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Umuhanzi w’Umunyarwanda Massamba Intore ari mu Bahanzi bazasusurutsa Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’Amavuko ye y’Imyaka 48.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru 17 Mata 2022, Lt Gen Muhoozi yanditse kuri konti ye ya Twitter akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi 500 avuga ko afite ibyishimo byinshi byo gutangaza ko ‘Umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Massamba Intore, azaririmba mu birori by’isabukuru yanjye’.
Muhoozi yavuze ko ari n’amatsiko menshi yo kuzabyina zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda zirimo nka ‘Inkotanyi cyane’.
Ukoresha izina rya Sharangabo kuri Twitter, yabwiye Muhoozi ko Massamba anaririmba mu rurumi rw’u Runyankole. Amusangiza indirimbo y’uyu muhanzi yise ‘Cyonyonyo’ yakoreye abakobwa b’Abahimakazi bo muri Uganda.
Bamwe mu bakoresha Imbuga Nkoranyambaga bo muri Uganda, bagaragaje ko biteguye kuzabyinana na Massamba mu birori by’Isabukuru ya Muhoozi.
Umuhanzi wo muri Uganda, Chameloene nawe aherutse kugaragaza ubutumire yahawe na Muhoozi bwo kuzitabira ibirori by’isabukuru ye.
Kwizihiza isabukuru ya Muhoozi bizaba ku wa 23 Mata 2022, ariko azuzuza imyaka 48 y’amavuko ku munsi ukurikiyeho, ni ukuvuga ku tariki 24 Mata 2022.
Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko ibi birori byatumiwemo inshuti za Muhoozi, ibyamamare, abari mu nzego z’umutekano n’abandi.
Mu batumiwe harimo n’Umunyamideli Shanitah Namuyimbwa uzwi nka Bad Black, Umuhanzi Bebe Cool n’abandi…
Ku wa 16 Mata 2022, Lt. Gen Muhoozi yatangaje yakiriye inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame. Anavuga ko ari n’ibyishimo byinshi byo gutangaza ko “Uncle” we [Perezida Kagame] akaba n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda “azitabira Ibirori by’Isabukuru yanjye.”
Ibirori byo kwizihiza Isabukuru ya Gen. Muhoozi bizabera ahitwa Cricket Oval Lugogo guhera saa Sita z’Amanywa.



