Perezida Kagame yageze I Barbados mu ruzinduko rw’akazi

Umukuru w’Iguhugu Paul Kagame, yageze mu gihugu cya Barbados mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Mata 2022 nyuma y’urwo asoje rw’iminsi itatu yagiriraga mu gihugu cya Jamaica.

Umukuru w’igihugu akigera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Grantley Adams muri Barbados, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame ahura na mugenzi we wa Barbados, Sandra Mason ndetse na Minisitiri w’Intebe wacyo, Mia Amor Mottley, bakagirana ibiganiro.

Urubuga rwa Internet rwa Guverinoma ya Barbados rwatangaje ko nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi baribugirane, biteganyijwe ko Perezida Kagame agirana ikiganiro n’itangazamakuru anatere igiti mu busitani bwa Leta ya Barbados.

Uru ruzinduko rugamije gutsura umubano n’imikoranire hagati  y’ibihugu byombi, nk’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ‘Commonwealth’.

Abanya-Barbados biteguye kwakira Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yaze i Barbados
Perezida Kagame akigera i Barbados yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Jerome Xavier Walcott

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *