Hemejwe akuma kazajya gapima covid19 binyuze mu mwuka hifashishijwe umuheha

Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa FDA cyo muri Amerika cyemeje ikoreshwa ry’akuma kiswe InspectIR Covid-19 Breathalyzer kazajya gapima covid19 binyuze mu mwuka umuntu ahumeka hifashishijwe umuheha.

Sosiyete yitwa InspectIR niyo yakoze aka gakoresho gapima covid19 kiswe InspectIR Covid-19 Breathalyzer kakazajya gakoreshwa n’abaganga n’abandi bantu bakora mu nzego z’ubuzima bafite aho bahuriye n’ubuvuzi bitewe n’aho igikorwa cyo gupima abantu kigiye kubera kuko ari akuma kimukanwa, ariko kazajya gakoreshwa haklurikijwe amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.

Umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’aka kuma wo muri sosiyete ya InspectIR witwa Kaiser, yabwiye ABC News dukesha iyi nkuru ko upimwa azajya ahuha mu gikoresho gifunze cyabugenewe maze umwuka ashyizemo ukaba ariwo uzajya upimwa ibisubizo bivuye muri uwo mwuka bikazajya bigaragaza niba umuntu ari muzima cyangwa niba yaranduye covid19.

Ubu nibwo buryo bwa mbere bugiye gukoresha mu gupima covid19 hifashishijwe umwuka umuntu ahumeka, kuko ubundi bwose bwabanje yapimwaga binyuze mu mazuru cyangwa mu nkanka.

Aka niko kuma kitwa InspectIR Covid-19 Breathalyzer kazajya kifashishwa mu gupima covid19

FDA yatangaje ko yakiriye neza kandi ikishimira ubu buryo kuko butuma gupima Covid-19 byihuta, hagapima abantu benshi mu gihe gito n’ibizamini bikaboneka vuba kuko biboneka mu gihe kitarenze iminota 3. Aka kuma kemejwe nyuma y’igerageza ryakorewe ku bantu 2409 barimo 91.2 ku ijana banduye n’abandi 99.3 ku ijana bazima.

<

InspectIR ivuga ko igamije gukora utu twuma tugera ku 100 buri cyumweru, ubu bakaba bamaze gukora utugera ku 10. Kaiser ati: “Mu kwezi gutaha, turateganya kuba twakoze ibikoresho bigera kuri 250 kandi twiteguye kugirana ibiganiro n’ibigo bitandukanye uko twazabagezaho ibi bikoresho.”

Isosiyete irateganya gukodesha ibikoresho by’ibizamini ku masosiyete atandukanye arimo inganda zifite mu nshingano ibikoresho byifashishwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo aka kuma gasuzumwe ku bwinshi, nyuma gatangwe mu bigo bibamo abantu benshi igihe cyose.

Mu bigo byatanweho urugero ni ibyita ku buzima (amavuriro); ibigo byita ku bageze mu za bukuru, muri gereza, mu mahoteli, mu bigo bitegerwamo imodoka zitwara abagenzi no mu bigo by’amashuri.

Umukozi muri InspectIR witwa Redmond yagize ati: Turateganya ko amasezerano yo gukodesha azatwara hagati y’amadolari ibihumbi 25.000 na 30.000 ku kwezi, akaba ari yo mpamvu ibi byaba byiza cyane kuri ibyo bigo binini.

Ikigo cyakoze aka kuma gisanzwe gikora utundi twifashishwa mu gupima ibintu bitandukanye harimo gutahura urumogi, imiti itemewe irimo igabanya ububabare cyangwa iyongera imbaraga ikunze gukoreshwa n’abasiportifu.

Umuntu azajya ahuha mu muheha umwuka abe ariwo upimwa ibisubizo bigaragaze niba uri muzima cyangwa waranduye covid19

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.