Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Celestin yitabye Imana

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Mata 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Céléstin yitabye Imana azize uburwayi akaba yaguye mu Bitaro bya Kibagabaga mu karere ka Gasabo.

Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye ni uko uyu munyamakuru atari arwaye kuko no ku wa 13 Mata 2022 yari ari mu kazi.

Bamwe mu banyamakuru bakoranaga na nyakwigendera baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko kwakira inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko byabagoye kuko nta burwayi yari afite.

Bati: “Kubyakira biragoye kuko byatunaniye. Ku wa gatatu nimugoroba twarikumwe ku kazi arimo gutunganya inkuru yari yakoze. Ntabwo yararwaye yari muzima umusibo ejo.”

Bakomeza bavuga ko yigeze kurwara mu gihe cyashize akagera kure, ariko yari yarakize kuko hari hashize igihe.

Amakuru y’urupfu rw’uyu munyamakuru yemejwe na BTN TV Rwanda ibinyujije kuri Twitter iti:

😭INKURU Y’AKABABARO😭
Turi n’umubabaro mwinshi wo kubamenyesha ko Umunyamakuru wacu Célestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata 2022 aguye mu Bitaro bya Kibagabaga.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye! https://t.co/00OWKB4b11

Ntawuyirushamaboko yari umwe mu banyamakuru bakoraga akazi kabo neza kandi kinyamwuga. Yakoraga inkuru zibanda ku kuvugira abaturage, kurwanya akarengane no guharanira imibereho myiza y’umwana w’umukobwa.

Mu mwaka wa 2020 Ntawuyirushamaboko yashinze ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru yitwa Intwari FC mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.

Ntawuyirushamaboko yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, TV na Radio1 na BTN TV Rwanda.

Ntawuyirushamaboko Imana imwakire mu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *