Ubwongereza: Bamwe batangiye kwamagana umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza kuri uyu wa kane  taliki 14 Mata 2022 atangaza amakuru arambuye ku mugambi wo kujya bohereza abimukira mu Rwanda bakaba ari ho bategerereza mu gihe ubusabe bwabo bwigwa n’Ubwongereza.

Bamwe mu bategetsi, n’imiryango itegamiye kuri leta mu Bwongereza, barimo kwamagana uwo mugambi w’ubutegetsi bwa London.

Mu cyumweru gishize, umwe mu bakozi bakuru muri leta y’u Rwanda utarifuje gutangazwa yabwiye BBC ko hari ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru kuri iyi ngingo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Madamu Priti Patel kuwa gatatu yageze i Kigali ajyanywe “n’umugambi mushya ku bimukira”, nk’uko yabitangaje kuri Twitter.

None kuwa kane i Kigali biteganyijwe ko abategetsi b’impande zombi basinya amasezerano ajyanye n’abimukira ashobora kuba akubiyemo ibijyanye no kwakira impunzi zivuye mu Bwongereza.

Ubwongereza busumbirijwe n’umubare munini w’abimukira bajyayo mu buryo butandukanye basaba ubuhungiro.

Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48,540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003.

Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28,526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Mu ijambo aribugeze ku banyagihugu uyu munsi, byitezweko Boris Johnson aza kuvuga ko iki ari igikorwa gikenewe mu guhagarika “abantu babi batwara abantu” bagahindura inyanja “imva y’amazi”.

Kuwa gatatu gusa abantu 600 bageze mu Bwongereza mu twato dutoya, byitezwe ko Johnson aza kuvuga ko uwo mubare ushobora kugera ku 1,000 ku munsi mu byumweru bicye.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko cyumva ko leta y’u Rwanda izishyurwa n’Ubwongereza ikiguzi cy’ibanze cya miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 159 mu mafaranga y’u Rwanda).

Enver Solomon, wo mu kigo Refugee Council mu Bwongereza, avuga ko uyu ari umugambi “mubi kandi w’ubugome” kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana Ubwongereza, ahubwo uzaganisha ku “mubabaro w’abantu n’ibibazo kurushaho”.

Ikigo Médecins Sans Frontières (MSF), ishami ryo mu Bwongereza, cyasohoye itangazo ryamagana uwo mugambi, rivuga ko ahandi ku isi byakozwe ryahabonye “ingaruka mbi cyane” zirimo no gushaka kwiyahura ku bajyanywe gutegerereza ahandi.

Sophie McCann w’iri shami agira ati: “Tubizi mu bindi bihugu byakozwemo, icyo byatanze gusa ni ukwibabaza gukomeye n’ibibazo byo mu mutwe, kandi bishobora kuganisha ku kuba abantu bongera gusubira mu ntoki z’ababatwara mu buryo butemewe.”

MSF ivuga ko ihohoterwa rikabije no kwiyahura byabaye ku bimukira bashakaga kujya muri Australia ikabohereza gutegerereza ku kirwa cya Nauru, ivuga ko ari isomo Ubwongereza bwagakwiye gufata ntibwohereze abimukira mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda, mu masezerano yagiranye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, imaze kwakira abimukira hafi 1,000 bavuye muri Libya bari barahaheze bashaka kujya i Burayi.

Aba bimukira bacumbikirwa mu kigo kiri mu Bugesera, nyuma bagenda bakirwa n’ibihugu by’i Burayi na Canada, igikorwa ishami rya ONU rishinzwe impunzi rivuga ko kigenda neza kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *