Muhanga: Barasaba ingurane z’imitungo yabo izangizwa n’ikorwa ry’imihanda yo muri Site

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe barinubira uburyo gahunda yo guhanga imihanda muri site z’imiturire nk’uko umujyi wa Muhanga washyizwe mu mijyi iyingayinga Kigali, bakaba bavuga ko bikorwa ku gahato ndetse n’imitungo yabo yangirika mu ikorwa ry’iyi mihanda bakaba batazahabwa ingurane yayo nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abaturage bo mu Kagali ka Ruli, Umudugudu wa Murambi baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko basobanuriwe nabi uko iyi mihanda izakorwa n’aho izanyuzwa bituma basinya nyuma hakorwa ibitandukanye n’ibyo basinyiye.

Amakuru y’ibanze Rwandanews24 yamenye ni uko umuturage bimenyekanye ko yavuganye n’itangazamakuru asa n’uterwa ubwoba kuburyo iyo abayobozi bumvise ngo I Murambi hageze itangazamakuru bahita bavuga urutonde rw’amazina y’ abarihamagaye kandi atariko kuri, ahubwo abakunze gushyirwa mu majwi ni ababaza uburyo imitungo yabo izagendera agatsi n’uburyo umuhanda uzafata iubutaka bungana na metero 9 (9m) imyaka yabo ikagenderamo ntibagire ingurane bahabwa.

Umuturage wahawe izina rya A agira ati: “Badukoresheje inama mu bihe bitandukanye badusobanurira ko Umurenge wacu wa Shyogwe washyizwe mu Mujyi, bityo hagomba kubamo imihanda kugirango umujyi use neza natwe duture heza. Batubazaga niba twemera ko twagira imihanda mu Mudugudu wacu, maze turabyemera kuko ntawabyanga kandi twumvaga ari iterambere ritwegereye, ariko ntibatubwiye niba hari imitungo yacu izangirikiramo kuko batubazaga ko tubyemera gusa.”

Ubuyobozi buvuga ko abafitemo imyaka yerera igihe gito bazabanza bakayisarura (Foto: Annonciata Byukusenge

Akomeza avuga ko bamaze kubyemera kuko buri wese yumvaga gutura ahasa neza ntacyo bitwaye. Nyuma babazaniye inyandiko zo gusinya ko babyemeye barazisinya, nyuma yo gusinya nibwo babonye abantu baza bashinga imambo mu mirima yabo ndetse banabwirwa ko ntacyo bazabaza ku bafite ibihingwa bimara igihe kirekire mu butaka nk’urutoki, ikawa, ibiti by’imbuto n’indi mitungo izagongwa n’ibikorwa byo gutunganya iyo mihanda.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko nawe utuye mu Mudugudu wa Murambi avuga ikibazo bafite muri aya magambo: “Twabwiwe ko tugiye kwegerezwa iterambere twese turabyishimira. Ubuyobozi bw’Akarere bwadukoresheje inama batubwira ko tugomba gutora komite izakurikirana ibyo bikorwa, ariko tugatora abantu twizeyeho ubunyangamugayo. Iyo komite twarayitoye perezida wayo ni umugabo witwa Micanga na Mudugudu wacu ari mu bantu twatoye. Aba bantu twabatoye ibintu tubyumva kimwe tuziko bazanatuvuganira, ariko bageze muri iyo nyobozi baraduhinduka bavuga ko twananiranye tutumva nitewe n’uko bahise bahabwa umushahara w’ibihumbi 250.000frw azajya atangwa na buri muturage wo muri uyu Mudugudu.”

Rwandanews24 yashatse kumenya ukuri ku bivugwa n’aba baturage iganira na bamwe muri ba Mutwarasibo bo muri uyu Mudugudu wa Murambi. Aba bayobozi bavuga ko ibyo basobanuriwe n’ubuyobozi bw’akarere bubakangurira kwemera kwegerezwa ibikorwa remezo bitandukanye n’ibirimo gukorerwa abaturage.

Abaturage babwiwe ko umuhanda uzanyura iruhande rw’inzu neza kandi ko niyangirika ntacyo bazabaza kuko bazaba barayikatiye (Foto: Annonciata Byukusenge)

Ati: “Ndi umuyobozi, ariko ndi n’umuturage nk’abandi. Abaturage babwiwe ko batazahabwa ingurane y’ikintu na kimwe kuko ugerageje kubaza asubizwa ko ubutaka yabuguranye umuhanda. Abashing imambo z’ahazanyuzwa umuhanda ni abo twatoye harimo na Mudugugu wacu witwa John, ariko bafite amabwiriza yo gukatisha imihanda ikabererekera inzu z’abaturage kandi bakirengagiza ko mu gutsindagira imihanda inzu zizasatagurika kubera ko ubutaka buba butigita, twarabibonye n’ahandi inzu zihita zisenyuka.”

Abafite ubutaka I Murambi bavuga ko baguye mu gihombo gikomeye kuko batemerewe kugurisha

Bamwe mu baturage bafite ibibanza mu Mudugudu wa Murambi baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko bagize igihombo gikomeye kuko bahaguze bashaka kuhubaka none hakaba hazanyuzwamo imihanda ubu bakaba baranabujijwe kugurisha ngo ntibabyemerewe.

Ati: “Njyewe naguze ikibanza I Murambi nshaka kuhubaka kuko ari ahantu ubona watuza umuryango ntugire impungenge z’ikintu na kimwe ku bijyanye n’imibereho, ariko bavuze ko hazacishwa imihanda bagafata metero 9 zose zigakorwamo umuhanda. Nibaza niba umuhanda ungana gutyo ushobora gushyirwa muri karitsiye hagati y’amazu cyangwa niba ari uwo kujya ahanyura imihanda minini. Ubu ntitwemerewe kwishakira abakiriya ngo tugurishe, ahubwo ubuyobozi bwishyiriyeho abakomisiyoneri bazajya babigurisha tukabanza kubishyura ibihumbi 250.000frw kugirango ubuyobozi budusinyire ko tugurishije.”

Akomeza avuga ko umuntu ajya gufata icyemezo kugura cyangwa kugurisha afite icyo agiye gukemuza ayo mafaranga, ariko nibagurisha hakavaho ibyo bihumbi ngo ntibazaba bakigeze ku ntego zabo kuko ayo mafaranga ari menshi.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko nawe afite ikibanza I Murambi. Ati: “Njyewe nkorana na banki n’ikibanza mfite I Murambi nakiguze hariho umwenda wa banki. Muri ibi bihe imikorere yanze kandi igihe cyo kwishyura banki kirimo kuncika narinzi ko nzakigurisha nkishyura ideni ryose nkarimaramo none n’ubwo nakwemera abo bakomisiyoneri bashyizeho bakangurishiriza uretse ko ntanabizera kuko ni abo kuduteshereza agaciro umutungo, nkurikije ayo bambwira ko bahagura ideni rya banki narisigaramo macye nashaka nkazabona. Ariko bakuyeho biriya bihumbi ntacyo naba nkize kuko ideni ryakomeza kuba rinini.”

Abafite ibibanza i Murambi byamaze gushingwamo imambo z’ahazashyirwa imihanda bavuga ko baguye mu gihombo (Foto: Annonciata Byukusenge)

Icyo bamwe mu bagize komite ikurikirana ibikorwa byo gutunganya site babivugaho?

Mu kiganiro kihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi Bwana Nzayisenga John akaba ari no muri komite yatowe n’abaturage ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’uyu Mudugudu urimo gutunganywa mu rwego rw’imiturire (site), yavuze ko abaturage basobanuriwe bihagije bakabyumva nyuma bakaza no kubisinyira.

Ati: “Umudugu wa Murambi siwo wa mbere uciwemo imihanda muri site z’imiturire kuko no mu yindi midugudu twegeranye birimo gukorwa kandi ntakibazo abaturage babigizeho. Hakozwe inama zihagije basobanurirwa uko iyi gahunda iteye kandi atari twebwe ibanjirijeho, ahubwo ko abo yatangiriyeho ubu bari mu nyungu ugereranyije na mbere y’uko begerezwa imihanda. Ubutaka bwabo bwongerewe agaciro, kuburyo hari abafite ibibanza mbere byari bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 4, nyuma y’umwaka bimaze kugera ku gaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ikindi ni uko abafite ibinyabiziga babicyura bikagera mu rugo batabiraje ku baturanyi cyangwa ahandi bashobora kubishakira umuzamu ubirarira nijoro n’ibindi.”

Akomeza avuga ko hari abaturage bamwe badashaka kubyumva ari nabo bashyiramo abandi imyumvire mibi yo gusa n’abigomeka kuri gahunda za leta.

Ati: “Abantu bagumura abandi turabazi n’amazina yabo turayazi, nibo bagenda babwira abaturage ngo muzange ko mu isambu yanyu banyuzamo umuhanda batabahaye ingurane, ariko kandi iyi gahunda ni iy’abaturage nta ngurane izatangwa.”

Rwandanews24 iganira na perezida wa komite ya site y’Umudugudu wa Murambi Bwana Mucanga raphael, yavuze ko we n’ubwo ari perezida w’iyi komite ariko ari ku ruhande rw’abaturage kandi abahagarariye akaba anakurikirana inyungu zabo adashobora kubona barengana ngo aceceke aribo bamutoye.

Ati: “Abantu badashaka kubyumva turabazi, ariko ntacyo bakora ngo bahindure gahunda ya leta. Tumaze gutorwa batujyanye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa gahanga mu rugendo shuri ngo turebe uko abandi babigenze n’inzira banyuzemo go bese uwo muhigo. Twasanze ari abaturage ubwabo babyikoreye ntacyo akarere kabafashije kuko ni gahunda ya leta y’uko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa no kuzirikana ko agomba gufata neza akanabungabunga ibikorwaremezo byamwegerejwe. Ntabwo umuturage ashobora kurebera uwangiza ibyagezweho kandi azi neza ko harimo umusanzu we, ahubwo afasha inzego zibishinzwe kubicungira umutekano.”

Akomeza avuga ko imihanda icibwa ifite ubugari bwa metero icyenda ariko barimo guca imihanda ya metero esheshatu kugira ngo ahasigaye hazanyure ibindi bikorwa remezo, inzu zizagongwa n’imihanda zikaba zizishyurwa, mu gihe abagifite ibihingwa ahacibwa imihanda bo bazategereza bigasarurwa ariko abaturage bavuga ko ibijyanye n’inzu babwiwe ko ntacyo bazabaza kuko bazazikatira ntizigongwe n’umuhanda.

Ibihingwa birimo urutoki bizarandurwa ahazanyuzwa imihanda, ariko nta ngurane abaturage bazahabwa (Foto: Annonciata Byukusenge)

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga iki kuri ibi bibazo by’aba baturage?

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko gutunganya site z’imiturire ari gahunda ya leta buri muturage azagiramo uruhare atanga umusanzu uzifashishwa mu bikorwa byo kwitunganyiriza site batuyemo nk’uko Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Eric Bizimana yabibwiye Rwandanews24 mu kiganiro kihariye yagiranye na we.

Ati: “Abaturage bavuga ko bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo ni abafite imyumvire ikiri hasi kuri iyi gahunda ugereranyije na bagenzi babo kuko abandi barabyumvise baranabyishimira. Twakoranye nabo inama kenshi gashoboka turabasobanurira kandi turacyakomeza kubabwira ibyiza byo kwitunganiriza site z’imiturire kuko kwigisha ni uguhozaho.”

Uyu muyobozi abajijwe ku kibazo cy’amafaranga ibihumbi 250.000frw azajya atangwa na buri muturage utuye mu Murenge wa Shyogwe n’uhafite ubutaka, yagize ati: “Ayo mafaranga ni itegeko buri muturage azayatanga kandi ni macye ugererenyije n’ayo mu tundi turere batanga. Hari aho batanga ibihumbi 500.000frws, abandi batanga 350.000frws. ariko twebwe twarebye ku bushobozi bw’abaturage bacu kandi nta gahunda yo kongera ingano y’aya mafaranga ihari, ahubwo umuturage udashoboye kuyatangira rimwe azajya ayatanga buhoror buhoro.”

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’ingurane y’ahazanyuzwa imihanda ntayo akarere kazatanga kuko ari gahunda y’abaturage ubwabo Atari gahunda akarere kabategetse gukora. Nibo ubwabo barimo kwitunganyiriza aho batuye kandi byagaragaye ko ubutaka bwabo bumaze kugira agaciro inshuro zigera kuri enye kuva aho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga gisohokeye.

Muri uyu Murenge wa Shyogwe hazakatwa ibibanza bisaga ibihumbi 10, kandi abaturage bafashwe kubona ibyangombwa by’ubutaka bushya, igihe bagiye kubaka cyangwa kugurisha.

Abafite ibibanza byegeranye bizasigara hakorwa imihanda, bazajya babihuza bagurishe ufite hanini abe ariwe utwara menshi (Foto: Annonciata Byukusenge)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *