Karongi: Baziki Paul watabarijwe n’Abaturanyi yahawe Inzu

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yatambutse mu gitangazamakuru Rwandanews24 kuwa 05 Mata 2022 yari ifite umutwe ugira uti: Karongi: Baratabariza Baziki Paul bavuga ko yirengagijwe n’Ubuyobozi – Rwandanews24 , aho abaturage batabarizaga Umuturage witwa Baziki Paul bavuga ko abayeho nabi.

Baziki Paul nyuma yo gufashwa  mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yashimiye buri wese wabigizemo uruhare ngo afashwe, kuko yari asanzwe abayeho nabi.

Ati “Ndashimira buri wese wabigizemo uruhare nkabasha gukurwa aho nari nsanzwe ntuye, inzu yendaga kumpirimaho, mbayeho nabi, none kuri ubu ndatekanye mu nzu Ubuyobozi bwantujemo, aho nzajya mbasha kujya nca inshuro mfite n’aho ndazitahana.”

Baziki akomeza avuga ko inzara yagabanyutse kuko yahawe inzu, akanahabwa n’amafunguro y’ibanze akaba ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu, akanavuga ko inzu yahawe azayifata neza.

Mukashema Pascasie, Ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Gatoki ho mu kagari ka Gasura ari naho Baziki Paul yimuriwe avuga ko uyu muryango bawakiriye neza ndetse bazakomeza kuwuba hafi no kuwuherekeza.

<

Ati “Uyu muryango twawakiriye neza, ndetse tuzakomeza kuwuherekeza, duturane nabo neza tujye tunabafasha kumenya aho bajya guca inshuro.”

Mukashema asaba ko aya mazu bubakiwe muri uyu mudugudu Ubuyobozi bwabafasha bagashyirirwaho ibigega bifata amazi ndetse na Ruhurura igatunganywa muri uyu mudugudu kuko hatagize igikorwa amazi aziturukaho yazasenyera bamwe.

Mu murenge wa Bwishyura habarurwa abaturage barenga 100 batishoboye batarabasha gusanirwa no kubakirwa aho gutura.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois ku itariki 10 mata 2022, abinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko umuryango wa Baziki paul wacyemuriwe ikibazo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi.

Umuryango wa Baziki Paul watujwe ahimuriwe abaturage basenyewe n’Ibiza mu murenge wa Bwishyura

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.