Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yateranye kuwa 10 Mata 2022 yemeje umwanzuro ko ikuriyeho burundu (isoneye) amafaranga Miliyoni 171,834,510FRW ku nguzanyo za VUP kuko abazihawe batagifite ubushobozi bwo kuzishyura.
Nyirakamineza Marie Chantal, Perezidante w’Inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko mu ngingo ebyiri basuzumye muri iyo nama yateranye harimo imwe batigeze bumvikanaho ariyo yo gusonera imisoro abacuruzi bavuga ko batakoraga mu gihe cya Covid-19.
Ati “Mu ngingo zasuzumwe ndetse zikemezwa muri iyi nama y’Inama njyanama y’Akarere harimo gusiba inguzanyo za VUP mu bitabo by’imari bigaragaragara ko zidashobora kwishyurwa ku mpamvu zitandukanye.”
Nyirakamineza akomeza avuga ko abasonewe kwishyura inguzanyo za VUP bari mu byiciro 4 bikurikira : Abari bafite imishinga igahura n’ibiza basonewe kwishyura Miliyoni 26,093,722Frw.
Hari abahawe inguzanyo ariko bikagaragara ko bagiye mu bukene bukabije aho bagombaga kwishyura Miliyoni 143,314,788Frw bakaba barakuriweho burundu uyu mwenda.
Nyirakamineza akomeza avuga ko abandi basonewe ari Abapfuye bari barimo umwenda w’ibihumbi 298,500frw. Ndetse kandi hari abimukiye ahantu hatazwi bari barimo inguzanyo ya Miliyoni 2,127,500Frw.
Nyirakamineza avuga ko uyu mwanzuro waturutse ku mabwiriza ya LODA, kuko niyo yari yaratanze izi nguzanyo ikabona ko zitacyishyuwe kuko abaturage bahombye abandi bakajya mu bukene bukabije, aba bose byagaragaye ko batagifite ubushobozi bwo kwishyura hafatwa umwanzuro wo kubavana mu bitabo by’Imari ngo amafaranga atazajya akomezwa kubarwa nk’aho azishyurwa kandi byarananiranye.
Gutoranya aba baturage ngo bakurirweho inguzanyo batoranyijwe n’abaturage bafatanyije n’Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze ari nazo zagiye zemeza ko umuntu atagifite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo yahawe.
Nyirakamineza kandi yabwiye rwandanews24 ko hazuzumwe umwanzuro wo gusonera imisoro Uwakoreshaga Hotel y’Akarere n’abandi bacuruzi babisabye mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi bitakoraga kubera Covid 19. Iki kibazo akavuga ko nta mwanzuro wagifashweho kuko basanzwe hari ibizabanza gusuzumwa hagendewe mu gihe Inama y’Abaminisitiri yahagarikiye ibikorwa by’ubucuruzi, bikaba bizasuzumwa mu nama itaha.
Mu butumwa yahaye Abaturage, yaba abagifite inguzanyo za VUP n’abatarazihabwa yabasabye ko bakwiriye kugira umuco wo kwishyura, bakishyura vuba kuko amafaranga afite icyo yabamariye akabasha guhabwa n’abandi bakiteza imbere.
Nyirakamineza kandi ahamya ko hari abaturage benshi bagenda bishyura neza izi nguzanyo bahabwa.
N’ubwo aba baturage basonewe burundu kwishyura izi nguzanyo, hari bamwe mu baturage bazihawe nyuma yabo nabo bavuga ko bakazisonewe kuko bakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 nk’uko babitangarije Umunyamakuru wa Rwandanews24.
Izi nguzanyo zasonewe Abaturage n’amafaranga yari yaratanzwe kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2015.


