Umuryango wa Kabereke Antoine na Mukangomayubu Cesiriya ubayeho nabi aho bavuga ko no kubona icyo kurya bajya bamara iminsi itatu bataracana mu ziko ngo babashe kugira icyo bashyira ku munwa. Ni mugihe Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ikibazo cy’uyu muryango kizwi n’Akagari bukemeza ko impamvu badafashwa ari uko bashyizwe mu cyiciro cy’Ubudehe kitabakwiriye, bakaba bakwihanganira kugeza mu kwezi kwa Kamena bagashyirwa mu cya mbere.
Uyu muryango ubayeho mu buzima buwukomereye utuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera ho mu mudugudu wa Marabuye, abaturanye nawo bahamya ko Kiriziya Gatorika Paruwasi ya Kavumu ariyo ijya ibibuka ikabasha kubaha ibyo kurya ariko no kubona urukwi rwo kubiteka bikaba ingorabahizi.
Uyu musaza n’Umukecuru we bose bari hejuru y’imyaka 80 nk’uko babivuga, bakaba bamaze imyaka irenga ibiri basembera nyuma yo gusenyerwa n’Ibiza muri 2020, bakajya gucumbikirwa mu rusengero, none bakaba bagejeje uyu munsi batarubakirwa ku mpamvu bavuga ko batayizi.
Mukangomayubu mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yaduhamirije ko babayeho nabi, ndetse ko Umusaza we amaze igihe yararembeye ku karago akabura kivuza, ndetse ko Ubuyobozi bw’Akagari bwazaga kumusonga bukamutera urukingo rwa Covid-19 ku kingufu ariko ntibanabashe kugira umutima wo kuba bamuvuza kuko bo nta bushobozi bafite.
Ati “Umusaza amaze igihe kinini yararembeye ku karago, ntabasha kugenda nta kintu na kimwe akibasha gukora ndetse akaba yarabuze kivuzwa kuko n’ibirenge bye byatonyaguritse Ubuyobozi bukaba bwaranabimenye ubwo bwazaga kumukingira ku ngufu ariko ntibwite ku kuba bwamufasha kuvuzwa.”
Mukangomayubu akomeza agira ati “Tumaze imyaka irenga ibiri dusembera nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, tukajya gucumbikirwa mu rusengero aho twamaze ukwezi kose, inzara yakwenda kuhadutsinda umuntu agahitamo kujya kuba akinze umusaya mu kazu k’icyumba kimwe kubatswe n’umuhungu wanjye nawe ufite abana 8 nkaba numva ntewe ipfunwe nabyo kuko mpora n’ibaza aho napfunda umutwe mugihe baba baje bantunguye. Ndasaba Leta ko yadufasha ikatwubakira kuko aho dukinze umusaya turavirwa, umusaza akavuzwa, ikanadufasha kujya duhabwa VUP nk’abandi bose bakuze kandi batishoboye.”

Mpirwa Migabo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yemeje ko ikibazo cy’ubukene bw’Uyu muryango kizwi ariko kudafashwa byakomwe mu nkokora n’ibyiciro by’ubudehe.
Ati “Amakuru ava mu kagari uyu muryango utuyemo yemeza ko bakennye ariko bakaba batafashwa kuko bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, ariko barakosorewe hategerejwe ko Akarere kabyemeza bakabasha kureba nimbi nabo bajya bahabwa ya mafaranga ya VUP ahabwa abarengeje imyaka 65.”
Ku kibazo cyo gufasha uyu muryango Mpirwa avuga ko bahawe ingurube 3, ariko zose zikaza kuzamo uburwayi zigapfa, ndetse ko ahantu batuyeye ntacyo hatwaye kuko ari mu nzu y’umuhungu wabo.
Mu karere ka Rutsiro ni hamwe mu hashegeshwa n’ibiza ariko ugasanga gufasha abo byagizeho ingaruka ubuyobozi bubigendamo biguru ntege, ikintu abaturage bakunze kwitotombera kenshi ariko ukabona nta mpinduka.



