Kigali: Umukobwa yarwaniye telefone n’umukunzu we bimuviramo urupfu

Umukobwa witwa Manzi Umwari Kelia w’imyaka 21 wo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yarwaniye telefone n’umukunzi we maze umukunzi we bituma amusunika umukobwa agwa hasi bimuviramo gupfa.

Kuri uyu wa 11 Mata 2022 nibwo uyu mukobwa yashyamiranye n’umukunzi we nyuma y’uko hari uwari umuhamagaye maze uwo musore agashaka kureba muri telefone ngo amenye uwamushakaga.

Umukobwa nyuma y’uko umukunzi we amwambuye telephone ngo arebe umuhamagaye barayirwaniye aramusunika akubita umusaya hasi bahita bamujyana ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge ariko nyuma y’umunsi umwe gusa ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ku rupfu rwa nyakwigendera yagize ati:“Yajyanye n’umuhungu w’inshuti ye mu kabari batashye, uwo mukobwa undi muhungu aramuhamagara noneho amwaka telefone ngo arebe umuhamagaye uwo ari we, barayirwanira yikubita hasi mu muhanda agusha umusaya arangirika mu mutwe.”

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa bahise bamujyana ku Bitaro bya Nyarugenge. Ati “Bahise bamujyana ku bitaro noneho arataha asa nk’uwakize ariko ikigaragara n’uko wenda batamucishije mu cyuma ngo barebe ikibazo yagize noneho ageze mu rugo hashize umunsi umwe arapfa.

<

Kugeza ubu uyu musore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.