Abagizi ba nabi batemye inka y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Mudugudu wa Rwakayango, Akagali ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo mu karere ka Ngoma, bayica ukuguru ihita ipfa.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni uko ibi byabaye tariki 11 Mata 2022, mu rugo rwa Gahikire Frederique mu kiraro cy’inka ahagana saa moya za mugitondo, aho umwana wari ugiye gukama yasanze ikimasa bagitemye bagikuraho inyama nkeya ku itako, uyu mwana yasanze iki kimasa cyapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo Ndayisaba Steven yemeje aya makuru avuga ko ibyakozwe bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenosise, gusa ngo kugeza ubu uwabikoze ntabwo aramenyekana,
Yakomeje agira ati: “Umuntu ubikoze mu gihe nk’iki biba bifite aho bihuriye, kuko ku makuru twashakishije twasanze uyu warokotse Jenoside nta makimbirane yagiranaga n’abaturage, umuntu ubitegura akabikora mu gihe nk’iki byanze bikunze urumva ko hari aho bihuriye bitewe n’igihe byakorewemo, ubu turacyakurikirana ngo hamenyekane uwaba yabikoze.”
Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Rwakayango biyemeje ko bagiye gushumbusha mugenzi wabo bitarenze kuri uyu wa 12 Mata.
Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Ntara y’Iburasirazuba kiri muri bimwe bihangayikishije dore ko mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo n’amasuperefegitura yahujwe bikabyara Intara y’Iburasirazuba, Guverineri w’Intara CG Gasana K.Emmanuel yagurutse kuri iki kibazo agaragaza ko nyuma y’iminsi itatu gusa hatangiwe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri RIB hari hamaze kugezwa dosiye eshanu.