Abaturage bafite ubutaka ahateganyijwe kuzubakwa icyambu bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura barataka inzara batejwe no kuba barabujijwe kugira icyo bayakoreramo none amezi akaba abaye 4. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amakuru bwahawe na RTDA ari uko aba baturage baba bihanganye Icyumweru cy’Icyunamo kikabanza kikavamo.
Aba baturage bose icyo bahurizaho n’uko kutagira uburenganzira ku masambu yabo muri iki gihe cyose byabahombeje, ndetse bakaba bataka inzara.
Nsanzimana Bahati ati “Njyewe n’umuntu mpagarariye ku isambu ye yaguze ndetse ibyateganywaga kuyikoreramo ntibyakozwe kuko baje kutubarira batubwira ko tutemerewe kugira icyo dukoreramo, nti wahingamo, mbese ubu byaraducanze. Kuva batubarira nta n’umwe uragaruka kudusinyisha ngo batwishyure kuko iminsi imaze kuba 120 kandi itegeko riteganya iminsi 90.”
Habimana Ildephonse ati “Ayo mezi yose ashize baratubariye, ntibanatubwiye ayo batubariye kuko uyamenya baje kugusinyisha, ukaba ntan’umushinga runaka wategurira mu isambu yawe, kandi ariyo yari isanzwe igutunze.”
Habimana akomeza avuga ko bafite inkeke z’uko babwiwe ko nubutaka bwabo RTDA ishaka kubutesha agaciro ikababarira ku giciro kitari mu igazeti ya Leta, yaba we na bagenzi be bose bemeza ko nibatabarirwa ku giciro cyo mu igazeti ya Leta batazacyemera.
Nishimwe Claudine ati “Mfite impungenge z’uko igihe gishize ari kinini kuko itegeko rivuga ko iyo iminsi 90 ishize umuntu aba yemerewe kuba yajya mu isambu ye akagira ibyo ayikoreramo kuko ataba ariwe wadindije ibikorwa. Nari naratse inguzanyo ya Banki ngiye kororeramo amatungo none iminsi ibaye 120 banki inyishyuza inyungu kandi umushinga utaranatangira, nshobora no kubaka bagahita baza ngo senya.”
Nishimwe akomeza avuga ko baterewe imbago mu masambu none uko bakomeza gutinda kubishyura nabo ariko bakomeza kugwa mu gihombo.
Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yahangarije Rwandanews24 ko amakuru yo kuba aba baturage barabariwe ntibishyurwe kizwi ariko ko kizaba cyakemutse mu minsi ya vuba.
Ati “Ayo makuru n’impamo abaturage barabariwe ariko RTDA ivuga ko izabanza kuza kureba nimbi ibyo babariwe aribyo kugira ngo basinyishwe, ndetse inatanga icyizere ko nyuma y’Icyunama bitarenze ukwezi kwa Mata aba baturage bazaba bamaze kwishyurwa.”
Niragire akomeza ahumuriza abaturage akababwira ko Igiciro kigenwa n’Itegeko aricyo kizakurikizwa abaturage batagakwiriye guhangayikira ibiciro bazishyurwaho, ndetse ko abatazabyishimira bazagana Ubuyobozi bukabafasha.
Ibiciro bigaragazwa n’igazeti ya Leta yo kuwa 08 Ugushyingo 2018, byakozwe n’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda (IRPV) rwitwa “Urugaga” bigaragaza ko Metero kare y’ubutaka bwo mu kagari ka Gasura buri ku mafaranga ibihumbi 20,153Frw, ibi bikaba aribyo bituma Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere wungirije ahumuriza aba baturage ababwira ko batagakwiriye guhangayikira ibiciro kandi bataranabasha kubisinyira.
