Nzabahimana Jean d’Amour, utuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza avuga ko yakoze imirimo yo gusudira ibisenge n’Uruzitiro bya Hotel y’Akarere ka Rutsiro imyaka ikaba irenze 5 atarishyurwa, ibintu avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwasoje manda bwabigizemo uburangare. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere bushya buvuga ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage akishyurwa.
Nzabahimana mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa Rwandanews24 yavuze ko uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madame Ayinkamiye Emmerance yamusabye ko yakwandikira Akarere kakamwishyuriza, kandi bikaba byarabaye mbere y’uko Akarere kishyura Rwiyemezamirimo.
Ati “Kuri Hotel y’Akarere nahakoze imirimo yo gusudira muri 2016-2017 banyambura amafaranga arenga ibihumbi 500Frw, nakoranaga na Rwiyemezamirimo witwa Cyiza Jean damascene, muri 2017 narishyuje ambwira ko Akarere kataramwishyura, tubimenyesha akarere nako katwemerera ko kataramwishyura, kadusaba kwandika impapuro dusaba ko katwishyuriza, twarabikoze ariko byabaye iby’ubusa kuko katigeze kabasha kuduha amafaranga yacu, yose kakayishyura Rwiyemezamirimo kirengagije ko kadusabye ko kazatwishyuriza, nyuma nibwo batubwiye ko bamwishyuye bibagiwe ikibazo twabagejejeho.”
Nzabahimana akomeza avuga ko gutinda kwishyurwa amafaranga yakoreye kuri Hotel y’Akarere ka Rutsiro byamushyize mu gihombo gikabije, ku buryo byageze n’aho na Moto yari yaraguze arenga Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda igendera mu bikorwa yishyuzagamo amafaranga atageze ku Bihumbi Magana 600 Frw kugira ngo yishyure abamukoreye. Akaba asaba Ubuyobozi bushya bw’Akarere kuba bwamuha Ubutabera akishyurwa ndetse agashyirirwaho n’indishyi z’akababaro.
Nk’uko bigaragara mu rwandiko Rwandanews24 ifitiye Kopi Nzabahimana yandikiye Akarere muri 2017 asaba Ubuyobozi kumwishyuriza bisa nk’aho Ubuyobozi bwariho bwatereye agati mu ryinyo kuko butabikoze.


Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu avuga ko ikibazo cya Nzabahimana jean d’Amour batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana Umuturage agafashwa atarinze gusiragira.
Ati “Uwo muturage ikibazo cye ntabwo twari tukizi ariko tugiye kugikurikirana tumufashe atarinze gusiragira.”
Iyi hoteri iyagombaga kuba yitwa GUEST HOUSE yubatswe hafi mu birometero 2 uvuye ku biro by’akarere ka Rutsiro kari I Congo Nil, yubakwa na Rwiyemezamirimo witwa HITIMANA Nathanael, wari uhagarariye sosiyete ya ECOFOHINA ari nayo yahaga akazi aba bandi banaje kwamburana.

