Umukuru w’Umutekano mu mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Bukinanyana, ho mu murenge wa Jenda, akarere ka Nyabihu afunzwe akekwaho kwica Umuturage amuteye icyuma. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwahamije aya makuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko ubwo bajyaga kuganiriza abaturage bo muri uyu mudugudu ibi byabereyemo basanze bariye karungu bigasaba kubanza kubahumuriza babereka ko hari ubwo Abaturage bakora amakosa batayatumwe.
Mugiraneza Jean Damascene wari usanzwe ashinzwe umutekano muri uyu mudugudu mu ijoro ryahise biravugwa ko yishe Hitimana Alphonse amuteye icyuma ubwo bari ku irondo, uyu muturage akaza yakerewe yahagera bagaterana amagambo, akanahita atabwa muri yombi nyuma yo gukora aya mahano.
Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko uyu mukuru w’Umutekano yamuteye icyuma ubwo bashyamiranaga bari ku irondo.
Ati “Nibyo koko amakuru twayamenye mu masaha ya saa tanu z’ijoro zo kuri uyu wa gatandatu, mu makuru twahawe tukaba twabwiwe ko aba bombi bashyamiranye ubwo Hitimana Alphonse yazaga ku irondo yakerewe bagaterana amagambo biza kurangira Mugiraneza Jean Damascene amuteye icyuma biza no kumuviramo urupfu.”
Mukandayisenga yaboneyeho gusaba abaturage b’Akarere ka Nyabihu kwirinda kwihanira, ku buryo uwakerewe irondo bimuviramo kwicwa. Hari amategeko kandi nicyo aberaho, kugira ngo akosore abatari mu murongo, mu gihe umuntu yakoze nabi aho kwihanira.
Mukandayisenga akomeza avuga ko mu bisanzwe mu karere ka Nyabihu ubwicanyi nk’ubu butari busanzwe.
Mugiraneza Jean Damascene ufite imyaka 30 kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.
Nyakwigendera yapfuye asize umugore n’Umwana akaba yari afite imyaka 38, ndetse akaba yahise ashyingurwa.
Igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 324 ivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu bihanishwa igifungo cya burundu ndetse n’ingingo ya 311 yo muri icyo gitabo ikaba ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye nabyo bihanishwa igifungo cya burundu.
