Kicukiro: Abantu bataramenyekana bateye gerenade mu rugo rw’umuturage ikomeretsa umwana

Abantu bataramenyekana bateye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu rugo rw’umuturage ikomeretsa Umwana w’umukobwa kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2022 mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Urugo rwatewemo iyo grenade ni urw’umuturage witwa Twagira ruherereye mu Murenge wa Niyoye, Akagari ka Nyakabanda. Byabaye ahagana saa sita.

Umwana wo muri urwo rugo wakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuturage waganiriye n’Ijwi rya Amerika yemeje ko grenade yatewe mu rugo rw’umuturanyi we ariko abayiteye batigeze bagaragara.

Ati “Aho ntuye niho byabereye mu Mudugudu w’Indakemwa mu Kagari ka Nyakabanda. Byabaye ejo saa sita n’iminota nk’icumi akavura karimo kagwa ariko uwayiteye ntabwo yabashije kumenyekana. Yakomerekeje akana bakajyana kwa muganga.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa iperereza rigamije kumenya abateye iyi grenade.

Ati “Haracyakorwa iperereza kugira ngo tumenye ukuri k’uko byegenze.”

Iyi grenade yatewe mu gihe u Rwanda n’Isi byari byatangiye iminsi ijana yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa nta makuru agaragaza ko hari isano bifitanye n’iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *