Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, akagari ka Gasura barataba Baziki Paul w’umukene bavuga ko yirengagijwe n’Ubuyobozi mugihe abandi baturage batishoboye hari gahunda zibafasha kubaho. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko ibibazo by’uyu muturage bubizi ndetse bugiye kubikurikirana.
Aba baturage batifuje ko imyirondoro yabo yajya mu Itangazamakuru kubw’Umutekano wabo icyo bashingiyeho bavuga ko Ubuyobozi bwatereranye Baziki n’uko yari yarahawe Inka muri gahunda ya Girinka Ubuyobozi bw’Akagari bukayimwambura kucyo bise icy’ingufu.
Umwe yagize ati “Baziki Paul abayeho mu buzima bubi kandi ubuyobozi kugera ku rwego rw’Umurenge ruzi ibibazo bye usibye kumwirengagiza ntafashwe nk’uko abandi banyarwanda bafashwa. Ha mbere aha yahawe Inka ya Girinka aza kuyakwa kandi yari kumufasha kwiteza imbere.”
Undi ati “Inka yahawe yayatswe ku cy’ingufu z’Ubuyobozi bw’Akagari ijya guhabwa undi muturage, kuri ubu ahantu atuye n’umugiraneza wamutije akazu kenda kugwa ngo abone aho akinga umusaya. Tukaba dusaba ko yafashwa dore ko abaturage aribo basanzwe bamubeshejeho kandi yaba we n’umukecuru we bararwaye.

Baziki Paul n’Umufasha we basaba Ubuyobozi ku bibuka kuko babayeho nabi.
Mu kiganiro na Rwandanews24 Baziki Paul wavutse muw’i 1980 akaba aba mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe we n’umufasha we bavuga ko babayeho nabi bagasaba ko Ubuyobozi bwamwibuka.
Ati “Mbayeho nabi kuko ndarwaye kandi simbasha guca inshuro, n’inka bari barampaye muri Girinka yabyaye Ikimasa ndakigurisha nguramo Matela kuko naryamaga ku bishugushugu, ikindi sinari kubasha kucyitura, maze kukigurisha Gitifu w’Akagari yaraje arayinyaka ajya kuyiha undi muturage. Kandi iyo nka banyatse yari yaramaze kwima numva ko nibyara inyana ariyo nzitura.”
Inka narayatswe nagerageza kubaza impamvu nkirengagizwa, nyuma nibwo gitifu yambwiye ko yanshyize ku rutonde rw’abazahabwa indi nka.
Baziki Paul akomeza avuga ko ako kamasa yakagurishije Ibihumbi 70 Frw, akaguramo Umufariso w’ibihumbi 31 Frw agaterwa agahinda no kwakwa inka yahawe kandi atarigeze yica amabwiriza agenga Girinka. Akaba asaba ko Ubuyobozi bwamwitaho kuko akennye bukanabasha kumwubakira nk’abandi banyarwanda bose batishoboye.
Mukarurema Rose, Umufasha wa Baziki agira ati “Umwana mukuru muri batatu dufite yavuye mu ishuri kubera ubukene, abasigaye biga ni babiri gusa kandi yaba bo natwe twese tubaho mu nzara ikabije, turarwara tukabura ibyo kurya n’igikoma tukakibona ari abaturanyi badufashije.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko ibibazo by’uyu muryango bubizi
Ayabagabo Faustin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura avuga ko ibibazo by’uyu muturyango bizwi bagiye kubikurikirana.
Ati “Ikibazo cyo kuba yaratswe Inka, Ubuyobozi bw’Akagari bwatubwiye ko yagurishije iyo kwitura buhitamo kuyimwambura, ariko nimbi ari Ikimasa yagurishije turaza kubikurikirana afashwe mu minsi ya vuba.”
Ku kibazo cyo kuba uyu muryango ubayeho nabi Ayabagabo yashimiye Umuturage wabashije kubacumbikira bakabona aho baking umusaya, ariko ko baraza no kubashakira uko bakwivana mu bukene binyuze muri gahunda za Leta zirimo VUP cyangwa DS (Direct Support).
Kubyo kumutuza Ayabagabo yatangarije Rwandanews24 ko mu murenge wa Bwishyura habarurwa abaturage barenga 100 bakeneye kubakirwa, na Baziki akaba ari ku rutonde ariko bakaba batanga inzu bahereye kubabaye kurusha abandi.
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko aka kazu Baziki Paul acumbikiwemo n’umugiraneza bamaze kukabarira kuko ubusitani kubatsemo buzajyaho icyambu cya Karongi, isaha n’isaha bamaze kwishyura kahita gasenywa.



One thought on “Karongi: Baratabariza Baziki Paul bavuga ko yirengagijwe n’Ubuyobozi”