Zambia: Bimwe mu bizaranga uruzinduko rwa Perezida Kagame ni ugusinya amasezerano y’ubufatanye

Perezida Kagame yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ruzarangwa n’ibikorwa birimo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022 biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Perezida Hichilema yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yishimiye kwakira mugenzi we w’u Rwanda.

Yagize ati “Urakaza neza, Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia. Murakaza neza.”

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame aragirana ibiganiro byihariye na mugenzi we, Hichilema aho baraganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi n’ingingo zireba Akarere muri rusange.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko abakuru b’ibihugu byombi barakurikirana isinywa ry’amasezerano arindwi hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Bizateza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibihugu byombi byakomeje kwagura ubufatanye binyuze mu gusurana kw’abakuru b’ayobozi bakuru.”

Yakomeje agira ati “Hanashyizweho komisiyo ihoraho ifite intego yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imikoranire n’ubuhahirane mu nzego zitandukanye zirimo diplomasi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, ubuhinzi, imikino, siyansi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubushakashatsi, iterambere ndetse n’uburinganire n’ibindi.”

Muri ayo masezerano ateganyijwe gusinywa harimo ayo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kirasinyana n’icyo muri Zambia, ZRA, ay’Urwego rw’Iterambere muri Zambia, ZDA ndetse na RDB, ndetse n’ajyanye n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, ishoramari, ubucuruzi n’ibindi.

Perezida Kagame azasura ahantu nyaburanga hari amazi ashoka ku rutare hazwi nka Victoria Falls, hifashishwa mu bukerarugendo bw’iki gihugu.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Hichilema n’umugore we, Madamu Mutinta Hakainde bazakira ku meza Perezida Kagame, mu musangiro.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we na Madamu Mutinta Hakainde, bazasura Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya, imwe mu zikomeye muri Afurika dore ko yanashyizwe mu Murange w’Isi wa UNESCO.

Mu bindi Umukuru w’Igihugu azasura muri Zambia harimo Ikiraro cya Kazungula Bridge, kinyura hejuru y’Uruzi rwa Zambezi ruri hagati ya Botswana, Namibia na Zimbabwe ndetse biteganyijwe ko azasura Umupaka wa Kazungula One Stop Border Post, uhuriweho na Botswana.

Minisitiri Kakubo yavuze ko uretse kuba ibihugu byombi bifitanye amasezerano ariko ubusanzwe bihurira mu miryango irimo Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe, Commonwealth, COMESA ndetse na ICGLR.

Yashimangiye ko Perezid Hichilema yifuza ko ibihugu byombi byabyaza umusaruro ayo mahirwe yo mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari n’andi atangwa n’ukwihuza kw’isoko rya Afurika.

Ati “Rero, uruzinduko ruzatanga amahirwe yo gusangizanya ibyiza dufite mu nzego zitandukanye. Iki ni igice cy’ingenzi guverinoma irimo gukoresha mu gufatanya n’ibindi bihugu mu gufungura amahirwe mashya ku gihugu cyacu n’abaturage bacu.”

Yakomeje agira ati “Mu bukerarugendo, u Rwanda rwamaze kuba ahantu ho gukorera ubucuruzi binyuze mu isoko ry’ubukerarugendo kandi natwe nka Zambia twafunguye amarembo muri urwo rwego.”

Minisitiri Kakubo yavuze kandi ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwitezeho kwagura ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi kandi ari ibintu abaturage bazungukiramo.

IGIHE

Yakirijwe imbyino gakondo ziranga umuco w’abanya-Zambia
Umukuru w’Igihugu azasura ibikorwa bitandukanye muri aka gace, hanasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi
Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we Hakainde Hichilema
Pereziga Kagame yakiranywe icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *