Rutsiro: Inka za Girinka zari zarakenesheje abazihawe zaraguranishijwe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati barashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bakabasha kwemererwa kuguranisha Inka za Girinka zari zibamazeho imyaka 5 zaranze kwima, bavugaga ko Ubuyobozi bwaza bukazisubirana kuko zari zimaze kubakenesha.

Mu nkuru yabanje twabagejejeho mu mpeza z’Ugushyingo 2021 yari ifite umutwe ugira uti: Rutsiro: Barasaba Leta gusubirana Girinka bahawe bavuga ko zabahombeje aba baturage mu kababaro kenshi bavugaga ko Inka bahawe zabakenesheje, ariko nyuma y’uko Itangazamakuru ribakoreye ubuvugizi, kuri ubu bavuga ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwahise bubasanga bubafasha mu maguru mashya.

Abaturage bari bafite ikibazo n’imiryango 4 yose hamwe yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa GITEGA, bose icyo bahurizagaho n’uko Inka bahawe aho kugira ngo zibabyarire inyungu zabashyize mu gihombo gikabije.

Yaba abari barahawe izi nka n’abaturanyi babo, kuri ubu bavuga ko akanyamuneza kagarutse mu miryango yabo, kubwo kwemererwa kuziguranisha bakareba ko babona inka zibabyarira inyungu aho kubashyira mu bihombo.

Twagirayezu Leonard ati “Nyuma y’ubuvugizi bw’Itangazamakuru bwakorewe abari barahawe inka zikanga kwima Ubuyobozi bw’Umurenge bwadukoresheje inama, bubemerera kuzigurana bagashaka inka zitanga umusaruro. Mbere baratakambye banasaba Umurenge ngo uze ubakize izo nka kuko zari zarababereye nk’umuzigo, dore ko abo bari barahewe inka rimwe nabo bari bamaze kbyaza inshuro zirenga 3 bo inka zaranze kwima.”

Twagirayezu akomeza avuga bamwe mu bari barahawe izi nka zikabahombera harimo uwayigurishije akabasha kuguramo inyana ebyiri, imwe akitura (Koroza undi muturage utishoboye), indi nawe akaba ayoroye ngo izamufashe kwiteza imbere kandi umuryango we ukaba wishimye muri ibi bihe kubera ko inka boroye bayitezeho umusaruro.

Hakizimana Edouard wabashije kuguranisha inka mu byishimo byinshi yagize ati “Nyuma y’uko mudukoreye ubuvugizi inka twabashije kuziguranisha tubifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Umurenge, nguramo inka 2 imwe ndayorora, indi nditura, kuburyo kuri ubungubu abana barimo kuyahirira bishimye mu gihe iya mbere yari yaradukenesheje.”

Basabose Alexis, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati yahamirije Rwandanews24 ko bumvise ingorane z’aba baturage bagahitamo kubasha, ndetse akomeza avuga ko n’abandi baturage bafite ikibazo cyo kuba barahawe inka zikanga kwima bikaba bifitwe muri Raporo nabo nibabasha kwegera umurenge bazemererwa kuguranisha.

Ati “Si bariya gusa n’abandi bazaba bafite ibibazo nk’ibyabo ariko bifitwe muri raporo bazafashwa aho kugira ngw’Inka zibabere umuzigo kandi bazihabwa ngo zibafashe kwiteza imbere. Ariko ntabwo ari buri wese ubishatse uzabyemererwa.”

Inka zari zifite ikibazo cyo kutima, abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega, bazihawe muri 2017, abo bari baraziherewe rimwe uwo zibyaye gake n’inshuro 2.

Gahunda ya Girinka yagiyeho hagamijwe gukura imiryango ikennye, bahabwa inka ikabaha Amata, ifumbire ni amafaranga. Abagenerwabikorwa ba Girinka batoranywa ni inteko y’Umudugudu hitabwa ku mukene kurusha abandi.

Gahunda ya Girinka  mu Karere ka Rutsiro, yatangiye  mu mwaka wa 2006, itangirizwa ku nka 42 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yarahaye icyahoze ari Akarere ka Kayove mbere y’uko haba Ivugurura ry’Uturere  ryo muri 2005 ryagiye rifata Uturere tumwe na tumwe tugahuzwa n’Utundi.

Hakizimana Edouard wari warakeneshwejwe n’Inka ya Girinka yahawe kuri ubu yaguzemo inyana nziza (Ibanza uhereye iburyo) avuga ko izamuhindurira ubuzima
Inka zo mu gikumba cy’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega biragaragara ko zitaweho
Hubatswe igikumba kinini kandi kigirirwa isuku n’abacyororeramo
Igikumba gifite n’Ubutaka buhinzeho ubwatsi bw’Inka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *