Umunyabugeni wo muri Tanzania umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije, Masoud Kipanya yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi ikorewe muri icyo gihugu.
Kipanya yavuze ko iyi modoka ari igitekerezo cye bwite cyamutwaye amezi 11 ngo gishyirwe mu bikorwa kinasozwe.
Iyi modoka yiswe Kaypee Motor, niyo ya mbere ikoresha mashanyarazi ikorewe muri Tanzania, ikazajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu kugirango ibashe kongera gukora, ariko ntiyatangaje igihe ishobora kumarana uwo muriro.
Iyi modoka ifasha mu kurengera ibidukikije yitwa Kaypee Motor, izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu mbere yo kuyitwara yamuritswe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Mata 2022 nk’uko The Citizen dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Nyuma yaho bigaragaye ko ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu modoka zikoresha amashanyarazi.