Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo baratabaza Ubuyobozi nyuma y’imyaka irenga 10 barangiwe gusanura amazu yabo, kandia riyo yari asanzwe atunze imiryango yabo, bakavuga ko bagiye kwicwa n’inzara. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ikibazo cyabo bukizi, ndetse batazanigera bemererwa kuvugurura kuko hari gahunda yo kuzimura iyi Santere y’Ubucuruzi ku buryo bwa burundu.
Habiyaremye Mussa, Umuyobozi wa Santere y’Ubucuruzi ya Nkora we n’abandi bayituyemo bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bari mu icuraburindi ryo kutemererwa kuvugurura inzu zabo.
Ati “Mu myaka yashize iyi yari santere ikomeye mu gihugu, ku buryo abacuruzi bo mu turere duhana imbibe bahahiraga aha, none mu myaka irenga 10 ishize Ubuyobozi bwagaragaje ko bufite ubushake bwo kuyimura, bamwe mu bashoramari bahakoreraga bagiye bimuka bakajya gushora imari ahandi ahandi kubwo kuba mu icuraburindi imyaka irenga 10. Tukaba dusaba ko Ubuyobozi bwakwemerera abahafite amazu kuyavugurura.”
Habiyaremye Mussa akomeza avuga ko ikibazo cy’abatuye Nkora kizwi n’inzego zose z’ubuyobozi ariko ntan’umwe uragira icyo agikoraho.
Sendegeya Satiel ukora akazi ko kugura Kawa avuga ko iyi Santere imaze igihe yarasubiye inyuma kubera ko amazu yahoo ashaje, kandi batemererwa kuvugurura.
Hakizimana Abdou ati “Iyi santere yacu imaze igihe kiki baratwangiye kuvugurura amazu, none twaheze mu icuraburindi. Tukaba dusaba ko batwemerera kuvugurura amazu yacu kuko yari asanzwe adutunze none twahejeje mugihirahiro.”
Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ku murongo wa terefone yabwiye Rwandanews24 ko biteganyijwe ko Santere y’Ubucuruzi ya Nkora abayituye hafi ya bose bazimurwa kubera imirimo yo kubaka icyambu kijyanye n’igihe n’ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo w’umukandara w’Ikiyaga cya Kivu.
Ati “Abaturage batuye muri Nkora barabizi, kuko twarabibamenyesheje ubwo twakoranaga inama, umuntu ntiwamubwira ngo yubake kandi hari ibikorwa bindi byahateganyirijwe birimo umuhanda uzahanyura, aho banamaze kubarirwa hategerejwe ko RTDA yatangira kwishyura abujuje ibisabwa.”
Murekatete akomeza avuga ko kubera impamvu z’uko muri Nkora hateganyirijwe kuzubakwa icyambu mpuzamipaka kijyanye n’igihe, yaba isoko ni abaturage bazaba basigaye hategerejwe kuzabarirwa bakishyurwa bakimuka.
I santere y’Ubucuruzi ya Nkora iherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umurenge wa Kigeyo ikaba ihana imbibe n’Umurenge wa Mushonyi aho isanzwe ikorerwamo ubucuruzi bwambukiranya umupaka.





