Rubavu: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi batuje Umuturage, banarahiza abanyamuryango bashya 580

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu batuje umuturage utagiraga aho akinga umusaya, bishyurira Mutuelle abaturage 80 batishoboye, banarahiza abanyamuryango bashya 580.

Iki gikorwa cyahuriranye no gushimira ba Chairman b’uyu muryango mu tugari tugize uyu murenge, aho bahawe seritifika z’ishimwe.

Nahimana Maurice, watujwe n’Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi avuga ko atazigera atatira igihango yagiranye n’uyu muryango wabashije kumuha aho akinga umusaya, nyuma y’igihe kinini asemberana n’abana be babiri.

Ati “Ndashimira Umuryango RPF Inkotanyi wampaye inzu yo guturamo nyuma y’imyaka myinshi nkodesha, akenshi nkanabura ikodi ngasemberana n’abo nabyaye babiri. Ibi byampaye isomo ryo kutazahemukira uyu muryango, kandi niteguye kwifatanya nawo mu bikorwa uzajya ukora byo kuremera abatishoboye.”

Rucakabungo Pascal, Chairman wungirije w’Umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Rubavu yasabye abanyamuryango bashya barahiye kwibuka ko ababohoye Igihugu bari Urubyiruko nkabo barahiye, abasaba kuba intangarugero mubyo bakora.

Ati “Ababohoye Igihugu bari urubyiruko nkamwe, namwe mufite uruhare mu kubaka Igihugu kandi mukanabigiramo umwete, mube intangarugero kandi muzakore neza.”

Inzu yubakiwe umuturage wo mu murenge wa Rubavu ifite agaciro k’amafaranga arenga Miliyoni n’igice, yanahawe ibikoresho byo munzu bifite agaciro k’arenze ibihumbi 70, ibi nibyo Rucakabungo yahereyeho asaba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kuzarinda ko hari Umunyarwanda wabaho nabi, abasaba kwitanga no gukora imiganda hagamijwe imibereho myiza y’Abaturarwanda.

Mu murenge wa Rubavu harahijwe abanyamuryango bashya b’Umuryango RPF Inkotanyi 580, mu gihe mu mpera z’Umwaka wa 2020 nabwo bari barahije abanyamuryango bashya 640.

Ni mugihe muri rusange mu murenge habarurwa Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi 22,027 bari hejuru y’imyaka 18.

Rucakabungo Pascal, Chairman wungirije w’Umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Rubavu yatanze impanuro kubanyamuryango bashya barahiriye
Abaturage 580 barahiriye kuba abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu murenge wa Rubavu
Abariu bo muri Kaminuza ya UTB bishyuriye abaturage 80 batishoboye Ubwisungane mu kwivuza
Ba Chairman ba RPF Inkotanyi mu tugari tugize Umurenge wa Rubavu bahawe Seritifika z’Ishimwe
Abanyamuryango bashya biganjemo Urubyiruko barahiriye kwinjira muri RPF Inkotanyi
Nahimana Maurice watujwe n’Umuryango RPF Inkotanyi avuga ko yari asanzwe abayeho mu buzima bugoye, yanahawe ibikoresho by’ibanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *