Rutsiro: Barishimira ko begerejwe Ishuri, bagasaba ko hari ibindi byakosoka

Ababyeyi bo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu barishimira ko begerejwe Ishuri ribanza rya Kabujenje, ariko bagasaba ko ibikorwa byo kurigezaho Umuriro w’Amashanyarazi na Mudasobwa, kwimura abo amazi yaryo asenyera, Umuhanda ujyayo udatunganyijwe kandi ryegereye kaburimbo watsindagirwa ndetse rikagira n’ibibuga by’imyidagaduro byakwihutishwa.

Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko ibi byose aba baturage basaba ari ingenzi, ariko ko icyo bahereyeho kwari ukubanza korohereza abana babo bakoraga urugendo rurerure bajya ndetse banava ku Ishuri, aho batari borohewe n’ubucucike, ariko ko n’ibi byifuzo by’Abaturage biraza kwigwaho bigahabwa umurongo mu minsi ya vuba.

Muhawenimana Gereturuda, utuye mu mudugudu wa Kabagwe, akagari ka Kabujenje ho mu murenge wa Kivumu ari naho iri shuri ryubatswe avuga ko iri shuri bubakiwe ryaje rikenewe ariko yaba we na bagenzi be bari imbogamizi bakibona nazo bifuza ko Ubuyobozi bw’Akarere bwazikemura.

Ati “Iri shuri ryaje rikenewe kuko abana bacu bajyaga kwiga kure imvura yaba yaguye bagahura n’ubunyereri bamwe bikabaviramo gusiba, ubwo ryubakwaga ryaduhaye akazi kandi bakishyurirwa ku gihe.”

Muhawenimana akomeza avuga ko iri shuri n’ubwo rikiri rishya ariko rikibura bimwe mu bikorwa remezo birimo ibibuga by’imyidagaduro byo gufasha abana babo kuruhura mu mutwe.

Mvuyekure, akaba n’Ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu ati “Iri shuri ryunganiye abana benshi kuko hari abana benshi bakoreraga impanuka mu muhanda wa Kaburimbo, none kuri ubu abana bigira hafi.”

mvuyekure na bagenzi be bavuga ko ahantu iri shuri ryubatse hakiri ikibazo cy’umuhanda mubi wegereye ishuri bagasaba ko watsindagirwa kuburyo mu gihe cy’imvura abana baza kwiga batanyerera, banasaba ko abana babona ibibuga by’imyidagaduro kuko ntanicy’umuti ngo abana babashe kwidagadura.

Uretse ibi bibazo aba bavuga bongeraho ko ikigo cy’amashuri kitagira umuriro w’amashanyarazi ngo abana babo bajye babasha kwiga gukoresha mudasobwa nko ku bindi bigo.

Dushimirimana Emmanuel uturiye ubwiherero bw’Ishuri avuga ko ashobora kuzisanga yaranduye indwara atazi aho zavuye, we na bagenzi be batuye munsi y’inyubako ziri shuri bavuga ko babangamiwe, ndetse bagasaba ko ubuyobozi bwakurikirana imbogamizi zabo bukabimura kuko amazi aturuka kuri iri shuri ashobora kuzabasenyera.

Amazi aturuka mu kigo cy’Ishuri rya Kabujenje ahora agusha imikingo y’inzu ziri munsi yaryo
Amazi ahora areka inyuma y’inzu z’abaturage, bakavuga ko imisingi yazo yatangiye kwangirika bagasaba ko bakwimurwa

Ubuyobozi bw’Ishuri icyo buvuga kuri ibi bibazo

Mukandutiye Alvera, Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Kabujenje avuga ko ishuri ritaramara igihe kinini ritangiye gukora ariko ko bafite imyaka yose 6, ariko nawe akemeza ko izi mbogamizi z’abaturage bazibona.

Ati “Abana bagakwiriye kuba biga amasomo y’ikoranabuhanga rya Mudasobwa ariko ntazo ikigo gifite, ikindi n’uko turamutse tunazifite nabwo umuriro w’amashanyarazi waba ikibazo, abana iyo bageze muri iryo somo babyiga mu bitabo gusa. Twagerageje iki kibazo kugishyikiriza akarere turacyategereje kuko batubwiye ko bikiri mu nyigo.”

Mukandutiye Alvera akomeza avuga ko ikibazo cy’aba baturage baturanye n’ishuri cyazashyikirizwa Akarere kakareba nimbi koko nabo bakwimurwa basanga ari ngombwa n’ubushobozi buhari bigakorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga iki kuri ibi bibazo?

Havugimana Etienne, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku murongo wa terefone yahamirije umunyamakuru wa RWANDANEWS24 ko bidatinze barasuzuma ibibazo by’aba baturage basanga bifite ishingiro bikubahirizwa.

Ati “Umuhanda nimbi koko ari mubi twareba uko twashyiramo VUP ikawutunganya ndetse n’imiganda y’Abaturage ariko abana bakigira ahantu hagendwa, naho abaturage bavuga ko amazi ava ku Ishuri abasenyera n’uwo uturiye ubwiherero bw’Ishuri turaza gusuzuma ikibazo cyabo vuba kugira ngo bafashwe.”

Havugimana akomeza avuga ko ku kibazo cy’ibibuga by’imyidagaduro harebwa uburyo baba batunganyije ikibuga gikomatanyije cy’imikino y’intoki mu gihe baba bakiri gushaka ahashyirwa icy’umukino w’amaguru ariko abana biga kuri iri shuri ribanza rya Kabujenje bakidagadura.

Ni mugihe ku kibazo cy’Umuriro w’amashanyarazi avuga ko hazakorwa igenzura basanga kubaha umuriro biramutse byatinda bakaba bashaka uburyo baba babafashije kubona Generateri yo kwifashisha, ariko abana bakiga amasomo y’ikoranabuhanga.

Iri shuri rya Kabujenje ryatangiye kuwa 08 Gashyantare 2021 ritangirana imyaka 5, ku mwaka ukurikiye batangirana imyaka 6 n’ishuri ry’incuke, aho ryatangiye rije kunganira amashuri yarimo ubucucike bukabije.

Ubutaka bwubatseho Ishuri ribanza rya Kabujenje riri mu butaka bwahoze ari ubw’abaturage 20 ari nabo bishyuwe akayabo ka Miyoni zirenga 32.

Inzu ya Dushimirimana Emmanuel yasizwe hagati mu kigo hejuru n’inyuma y’inzu ari imbago z’ikigo cy’Ishuri (nk’uko uruzitiro rw’Imbaho rubigaragaza ku ifoto) akavuga ko ubwiherero bubatse inyuma y’inzu ye bumubangamiye nawe akwiriye kwimurwa
Umuhanda ugera ku Ishuri rya Kabujenje iyo imvura yaguye biragorana kuwunyuramo kuko udatunganyijwe
Ishuri rya Kabujenje rifite n’Ibyumba by’amashuri bijyanye n’Igihe gusa nta bigega bifata amazi rifite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *