Igikombe cy’Amahoro2022: Dore uko tombora y’amakipe yagenze

Nyuma y’imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Amahoro 2022 yasojwe kuri uyu wa Kane, amakipe arimo ayarenze ijonjora n’atararikinnye yamaze kumenya uko azahura muri kimwe cy’umunani.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Mata 2022, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nibwo habaye tombola ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2022.

Tombola yari iyobowe n’Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa, kuko abayobozi bakuru ba FERWAFA bari muri Qatar mu nteko rusange ya FIFA.

Amakipe 9 yageze muri iki cyiciro aciye mu majonjora y’ibanze yahujwe n’amakipe 7 atarakinnye ijonjora kubera uko yitwaye mu gikombe cy’Amahoro giheruka.

Amakipe yakinnye ijonjora yari mu gakangara kamwe ari nayo yatombowe ni Musanze FC, Amagaju FC, Gicumbi FC, La Jeunnesse FC, Marine FC, Etencelles FC, Gasogi United na Etoile de l’Est.

<

Izindi zisigaye zirimo APR FC na Rayon Sports zikaba ari zo zari butombore.

Agakangara gatombora kari kayobowe na Rayon Sports, AS Kigali, Mukura VS, Kiyovu SC, APR FC, Police FC, Sunrise FC na Bugesera FC, zikaba zatondetswe bigendanye n’uko zitwaye mu myaka ibiri ishize y’igikombe cy’Amahoro.

Ikipe yavanywe mu gakangara bwa mbere yagombaga guhura n’iya mbere mu zitombora.

Uko amakipe yatomboranye:

Musanze FC vs Rayon Sports
Etincelles FC vs AS Kigali
Etoile de l’est vs Mukura VS
Marine FC vs Kiyovu Sports
Amagaju vs APR FC
La Jeunesse vs Police FC
Gasogi United vs Sunrise FC
Gicumbi FC vs Bugesera FC.

Imikino ibanza ya kimwe cy’umunani (1/8) izakinwa tariki ya 4 Mata, 2022 naho iyo kwishyura ikinwe tariki 19 Mata, 2022.

Amakipe yari mu gakangara gatombora arangajwe imbere na Rayons Sports azabanza hanze asura ayo yatomboye.

Amasaha n’ibibuga imikino izakinirwaho FERWAFA irabimenyesha amakipe kugira ngo abashe kwitegura. Ibi birajyana no kubereka inzira amakipe azacamo kugera ku mukino wa nyuma.

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka cyabonye umuterankunga watanze agera kuri miliyoni 100Frw.

Ikipe yegukanye iki gikombe cy’Amahoro niyo iherekeza iyatwaye shampiyona igasohoka mu mikino nyafurika ya CAF Confedration Cup.

Imikino yose y’igikombe cy’Amahoro ikinwa hari ubanza n’uwo kwishyura, umukino wa nyuma uba ari wonyine ndetse n’uwo gushaka umwanya wa gatatu.

Umuseke

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.