Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije REMA bwagaragaje ko 40% by’ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku byuka bisohorwa n’imodoka, abafite ibinyabiziga bya moteri bakaba bakangurirwa gusuzuma ibinyabiziga byabo kenshi ngo bigabanye ibyuka bihumanya ikirere bisohora.
Ubutumwa burimo gutangwa mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda kubungabunga ikirere hagabanywa ibyuka bigihumanya birimo ibyuka bisohorwa n’imodoka, imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara bikoreshwa mu guteka, imbagara n’ibindi byatsi bitwikwa n’abahinzi iyo batunganya imirima yabo n’ibindi bitandukanye bizamura imyotsi.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti” Ikinyabiziga kizima, umwuka mwiza” burimo gukorwa na REMA, Minisiteri y’ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu cy’Isanzure na Polisi y’Igihugu. Mu karere ka Huye ubu bukangurambaga bwabereye kuri MAGERWA ishami rya Huye no mu kigo gitegerwamo imodoka zitwara abagenzi, aho hapimwe ibinyabiziga bitandukanye hagamijwe kubasobanurira uko basuzuma ibinyabiziga byabo hatagamijwe guhanwa.
Umuyobozi ushinzwe kurengera ibidukikije muri REMA Bwana Tuyisenge Jean Marie Vianney yagize ati: “U Rwanda rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bugenzura bukanatanga amakuru y’ako kanya ku buziranenge bw’umwuka, aturuka sitasiyo 23 ziri hirya no hino mu gihugu. Iryo koranabuhanga rigaragaza ibihumanya umwuka, kandi byinshi muri byo bifitanye isano n’imyotsi iva mu binyabiziga n’izindi mashini zikoresha lisansi na mazutu. Ni inshingano za buri wese gusuzumisha buri gihe ikinyabiziga cye, gukoresha lisansi na mazutu byujuje ubuziranenge, no gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi aho bishoboka kugira abantu bose bahumeke umwuka mwiza”

Mu binyabiziga byapimwe mu karere ka Huye kuri uyu wa 31 Werurwe 2022, hari ibyagaragaye ko bitujuje ubuziranenge birekura imyuka bihumanya ikirere, ni ukuvuga imyotsi irimo ibinyabutabire byanduza ikirere bikanagira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu n’ibidukikije. Bimwe mu binyabutabire byagaragayemo ni Carbon Monoxide’ (CO); Sulfur Dioxide (SO2); Lead; Particles Matter n’ibindi.
Mu Rwanda ibipimo ntarengwa ku mwuka wanduye woherezwa mu kirere byashyizweho hakurikijwe igihe imodoka zakorewe (uko zirutanwa mu gusaza). Ibipimo by’imodoka zakozwe mbere y’umwaka w’1992 ntibigomba kurenga uduce (Particles) 2.000 tw’umwuka wanduye mu duce (Particles) 1.000.000 tw’umwuka wose imodoka yasohoye. Imodoka zakozwe hagati y’umwaka w’ 1992 kugera mu 2004, ntizigomba kurenza uduce (Particles) 1.000 tw’umwuka wanduye mu duce(Particles) 1.000.000 tw’umwuka wose imodoka yasohoye, naho izakozwe mu 2005 kugera mu 2022 no mu myaka iri mbere, ibipimo by’umwuka wanduye zitagomba kurenza ni uduce (Particles) 600 tw’umwuka wanduye mu duce (Particles) 1.000.000 tw’umwuka wose imodoka yasohoye.
Muri ubu bukangurambaga hari izapimwe zigaragaza ko zirengeje ibyo bipimo, ba nyirazo bakaba barasabwe kuzisuzumisha batagombye gutegereza igihe cya ‘Contrôle Technique’.
Abashoferi basuzumiwe ibinyabiziga bavuga ko basobanukiwe akamaro ko gusuzuma ibinyabiziga byabo, ndetse ko bayiye kujya bashishoza kurushaho bagakoresha amavuta, risansi na mazutu bifite ubuziranenge kugirango moteri z’ imodoka zabo zidasohora ibyuka byinsi bihumanya ikirere.
Mu bikoresho bisohora imyotsi ituruka ku bikomoka kuri Peteroli mu Rwanda harimo, imodoka, moto, moteri zitanga umuriro, (Generators), ibyuma bisya, imishani zo mu nganda… Aba bose barasabwa kugabanya umwuka wanduza ikirere usohorwa n’ibi byuma.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe taliki ya 24 Werurwe 2022, bukaba burimo gukorwa mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu na Rwamagana, bukaba buzamara ukwezi.