M23 yamaganye abayishinja guhanura indege ya Loni

Umutwe wa M23 wamaganye ibirego ushinjwa by’uko ariwo wahanuye indege ya Loni yaguye mu Burasirazuba bw’iki gihugu ku wa Kabiri, igahitana abantu umunani bari bayirimo.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Will Ngoma, yatangaje ko Ingabo za Congo arizo zahanuye iyo ndege. Ni mu gihe mbere y’uko ibyo bivugwa, nazo zashinjaga uyu mutwe guhanura iyo ndege ya Loni.

Abasirikare umunani ba Loni bari mu butumwa muri icyo gihugu, baguye muri iyo ndege, imibiri yabo yabashije kuboneka ijyanwa i Goma ndetse ubu iperereza ryatangiye ku rupfu rwabo.

Abari bayirimo ni abasirikare batandatu ba Monusco bakomoka muri Pakistani n’abandi babiri barimo umwe ukomoka mu Burusiya n’undi ukomoka muri Serbia.

Indege baguyemo ni imwe muri ebyiri zifashishwaga mu kugenzura umutekano mu gace ka Tchanzu, Runyonyi, Ndiza na Tchengerero twombi tumaze iminsi turi kurwanirwamo na M23 n’Ingabo za Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *