DRC yemerewe kwinjira muri EAC

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemerewe kuba umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kikaba kibaye igihugu cya 7 cyinjiye muri uyu muryango.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyoboye uyu muryango, mu nama idasanzwe ya 19 yahuje Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye iyi nama hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri iyo nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Werurwe 2022.

Iyi nama yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wanahawe ikaze nk’umunyamuryango mushya w’uyu muryango.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.