Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umukinnyi wa filimi Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati akomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko ashobora kuba yarakoze icyaha.
Ndimbati aregwa gusambanya umukobwa wari utarageza imyaka y’ubukure.
Ndimbati ahakana ibyaha aregwa avuga ko uwo mukobwa baryamanye yujuje imyaka y’umuntu mukuru.
Ubwo yireguraga taliki ya 23 Werurwe, yavuze ko uriya mukobwa bamenyanye akorw umwuga w’uburaya bararyamana amwishyura aya serivisi yari amaze kumuha.
Yavuze ko ashidikanya ku kuba abana ashinjwa ko ari abe bashobora kuba atari abe nubwo yari yaremeye kubaha indezo kugeza igihe yatangiye guterwa ubwoba no kumusaba ibya mirenge adafite butwaje abo bana.