Nyamagabe: Barifuza kugabirwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gasaka bifuza kugabirwa kuko basigaye inyuma muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kandi bari bayikwiriye nk’uko babibwiye Rwandanews24 ko birengagijwe kandi batishoboye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bageze mu za bukuru batakibasha gukora bakaba bakeneye inkunga yo kugira inka ibakamirwa ngo ibaherekeze mu masaziro yabo, abandi bakavuga ko bakiri bato ariko badafite icyo bakora cyababuza kwita ku nka bakayikenura igihe baba bayihawe.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 74 y’amavuko utuye mu Kagali ka Nzega, Umurenge wa Gasaka aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Ngeze mu zabukuru sinkibasha gukora akazi k’ingufu ariko imirimo yose ndacyabasha kuyikorera. Ntabwo mbona ingoboka kuko bambwiye ko ngifite imbaraga zo gukora, ariko bampaye inka nabasha kuyitaho rwose.”

Abajijwe niba koko abona ariwe utishoboye utaragezwho na gahunda ya girinka mu mudugudu atuyemo, uyu mugabo yagize ati: “Oya. Ntabwo ari njyewe njyenyine kuko hari abatarahawe girinka kandi mbona bari inyuma yanjye mu bushobozi, ariko hari abo babwiye ko batashobora kuzitaho.”

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Nk’uko mumbona sinishoboye nanjye nakabaye ndi mu bahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda, ariko sinayihawe kuko n’ubundi muri Kabacuzi mbona baziha abifite abakene tukaguma aho twari turi.”

Akomeza avuga ko umubare w’abahawe inka muri gahunda ya girinka ari muto akurikije umubare w’abatishoboye bo muri uyu mudugudu.

Umyobozi w’Umudugudu wa Kabacuzi Bwana Ntawigira Theoneste aganira na Rwandanews24 yahakanye ibivugwa n’aba baturage ati: “Gahunda ya girinka ni gahunda nziza kandi igamije gukura abanyarwanda batishoboye mu bukene no kugirango bagire imibereho myiza, niyompamvu buri wese aba yumva ariwe yaheraho kandi ntibyashoboka kuko duhera ku batishoboye kurusha abandi bemezwa n’abaturage mu nteko rusange. Ntibishoboka ko habamo amarangamutima abogamye ngo abaturage bose bemeze umuntu umwe babogamye.”

Akomeza avuga ko umubare w’abamaze kugeraho na gahunda ya girinka Atari muto kuko n’abo itarageraho nabo izabageraho igihe ababanje guhabwa inka bazaba bituye n’abandi bakagenda bagerwaho.

Mu kiganiro kihariye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Habimana Thaddée yagiranye na Rwandanews24, avuga ko bitashoboka ko abaturage batishoboye bose batagerwaho na gahunda ya girinka icyarimwe kuko hari n’abo igeraho bituwe.

Ati: “Iyo umuntu abonye ahari amahirwe yamufasha kuzamura imibereho ye aba yumva ariwe yabanza kugeraho, ariko ntibyakunda kuko gahunda ya girinka igenda hakurikijwe uko zigenda zororoka abazihawe mbere bakitura, izo bituye zigahabwa abandi. Ni byiza ko bafite inyota yo kugerwaho n’iyi gahunda kuko abo yagezeho ubuzima bwabo bwarahindutse buba bwiza kurusha ubwo bari babayemo kuko n’ubundi zihabwa abafite imibereho iciriritse kurusha abandi.”

Meya wungirije akomeza avuga ko abaturage bazagenda bagerwaho na gahunda girinka uko zizagenda zororoka, ariko n’ubundi nk’uko bisanzwe abazabanza kuzihabwa ni abatishoboye kurusha abandi.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, igamije gutanga icyororo no kuzamura imibereho y’imiryango ikennye, bakagira imibereho myiza, bakagira ubuzima bwiza babikesha kunywa amata kandi bakagera ku bukungu babikesha kwiyongera k’umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *