Rubavu: Abaturage 167 bari barazahajwe n’Indwara z’Igifu n’Amara bavuwe n’inzobere


Ibitaro bya Gisenyi ku bufatanye n’Ihuriro ry’abaganga b’indwara zo mu nda (Endoscopic Fellowship Group) Abarwayi 167 bari bafite ibibazo mu gifu no mu gice cy’amara cyo hejuru basuzumwe n’Abaganga b’inzobere mu buryo bwihariye harebwa ibibazo bitandukanye bafite barabisobanurirwa banahabwa imiti yo kubafasha.

Abarwayi bitabiriye iki gikorwa bashima ubu buryo ibitaro bya Gisenyi byatangije bwo kubazanira inzobere zivura indwara zitandukanye zikabavurira hafi, batagowe no kuzisanga mu mujyi wa Kigali no mu mahanga bagasaba ko byajya bikorwa ku buryo buhoraho.

Mutijima Alphonse ati “Iyi gahunda yo kutuzanira inzobere hafi mu buvuzi bw’indwara zitandukanye twabushimye cyane kuko tuvuriwe hafi. Ubusanzwe kuzibona byadusabaga kujya mu mujyi wa Kigali, hakaba n’ubwo baguhaye gahunda ya nyuma y’amezi abiri ariko byibura ubu tubashije kubabonera hafi.”

Yongeraho ko yaramaze imyaka itanu yivuza igifu ariko atazi neza icyo arwaye agashima ko noneho bamurebeye mu nda bakamubwira icyo arwaye cya nyacyo ku buryo yizeye gukira vuba.

Mukamana Ancilla ati “Nari maze igihe ndibwa mu gifu, najya kwa muganga bakambaza aho mbabara nkababwira bakampa imiti. Bitandukanye cyane n’uko navuwe uyu munsi kuko noneho barebye mu gifu bakibonera neza aho ikibazo nyirizina kiri.”

<

Yongeraho ko bamubwiye ko afite ikibyimba mu nda ndetse ko agomba kubagwa kugira ngo kivemo akizeza ko kuri iyi nshuro yizeye gukira.

Umwe muri izi nzobere, Dr. Mfoniso Umaran yavuze ko mu barwayi basuzumwe higanjemo abafite udusebe mu gifu ndetse ko bahawe imiti bakanagirwa inama ku buryo buboneye bazakomeza kwitwara.

Ati “Icyagaragaye n’uko benshi mu barwayi twasuzumye twasanze bafite udusebe mu gifu, bagiye bandikirwa imiti izabafasha gukira ndetse banagirwa inama z’uko bagomba gukomeza kwitwara.”

Atanga inama ku buryo bwo kwita ku gifu n’amara agasaba abantu kwirinda inzoga zikabije ndetse no kudakoresha imiti itandukanye iba ishobora kwangiza igifu.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi Dr. CSP Tuganeyezu Oreste avuga ko iyi gahunda yo kwegereza abaturage servisi z’ubuzima izakomeza kugira ngo abarwayi batandukanye bafashwe kubona serivisi z’ubuvuzi bitabagoye.

Ati “N’inshingano zacu kumenya ibyo abatugana bakeneye hanyuma tugafatanya n’Abafatanyabikorwa batandukanye mu kubishaka. Izi gahunda zo gukorana n’inzobere mu buvuzi zirakomeza kandi twijeje abatugana gukomeza kubafasha kugira ubuzima buzira umuze.”

Iri tsinda ry’inzobere mu buvuzi bw’igifu n’amara rije mu Bitaro bya Gisenyi kije nyuma y’uko no mu cyumweru gishize hari haje muganga w’amaso ahavuwe ishaza abagera kuri 85 batari bakibasha kureba.

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2022-03-26-at-6.24.36-PM-1-1024x683.jpeg
Abaganga b’inzobere bavuye 167 bari bamaranye igihe indwara z’Igifu n’amara
This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2022-03-26-at-6.24.36-PM-1024x683.jpeg

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.