Rubavu: Abacuruzi b’Ibirayi batsinze ikipe y’Umurenge babatwara igikombe

Ikipe y’abacuruzi b’Ibirayi (Umurabyo) yatsinze ikipe y’Umurenge wa Busasamana babatwara igikombe, nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwateguye iri rushanwa kugira ngo abaturage babashe kwibutswa ko bagomba kuba umwe.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 27 Werurwe 2022, mu irushanwa ryise #Ubumwe bwacu, #Imbaraga zacu, ryateguwe n’umurenge wa Busasamana.

Igikombe cyatwawe n’Ikipe Umurabyo y’abahinzi b’Ibirayi, ndetse iyi kipe yatwaye igikope yahawe n’ibahasha y’Ibihumbi 90 Frw.

Ku mwanya wa Gatatu ikipe ya Bugeshi yatsinze ikipe ya Polisi ya Bugeshi ibitego 3-1 maze ihabwa ibahasha y’amafaranga ibihumbi 40 Frw, ibihembo yanganyije n’ikipe ya 4.

Nsabimana Mvano Etienne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana ari nawo wateguye iri rushanwa avuga ko bariteguye bagira ngo bibutse abaturage bakwiriye kuba umwe.

Ati “N’irushanwa rifite intego iganisha ku kwibutsa abaturage bacu ko turi bamwe, ndetse twifuza twifuza gukomeza gutumira amakipe atandukanye kugira ngo twubake ikipe y’Umurenge ifite icyerekezo. Nta siporo nta buzima ni nayo mpamvu kuri uyu munsi hari abarokotse Jenoside batishoboye baremewe.”

Mvano akomeza avuga ko bazakomeza gukora amarushanwa bahereye mu tugari kugira ngo babashe kureba impano z’Urubyiruko ziganje mu bana ba Busasamana.

Nubwo abaturage b’Umurenge wa Busasamana bakigaragaza inyota yo kureba umupira w’Amaguru bavuga ko badafite ibibuga bihagije kandi byujuje ibisabwa.

Hatanzwe igikombe n’imidari
Ikipe Umurabyo yatwaye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Busasamana ibitego 2-1
Ikipe ya Polisi ya Bugeshi yahawe ibahasha irimo ibimbi 40 frw
Nyuma y’uyu mukino hafashije Abarokotse jenoside yakoreewe Abatutsi babaha Imifariso yo kuryamaho 5 n’imifuka 19 ya Kawunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *