Rubavu: Ishuri ryubatswe hagati y’Amarimbi 2 ryateje impagarara

Abarezi n’Ubuyobozi bw’urwunge rw’Amashuri rwa Nyarubande ruherereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari ntibavuga rumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ku kibazo cy’imitekerereze n’uguhangayika kw’abana biga kuri iri shuri ryubatswe hagati y’amarimbi 2. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko kuba ishuri ryarubatswe hagati y’Amarimbi 2 kari kabitekerejehokandi nta kibazo babibonamo.

Abarezi n’ubuyobozi bw’Ishuri buvuga ko kuba abana biga buri munsi babona abajya n’abava gushyingura ababo byazabagiraho ingaruka.

Musabyimana Emmanuel, Umwarimu kuri iri shuri, n’umwe mu bememeza ko kuba abana , banareba abantu bari gushyingura bibagiraho ingaruka ku mitekerereze yabo ndetse no mu myigire yabo, ndetse yemeza ko rimwe na rimwe iyo umwana avuye kureba abashyingura barira agaruka ubona yahinduye imitekerereze.

Ati “Abanyeshuri hari n’abahaguruka bakajya kureba abantu baje gushyingura, bareba ifoto y’umuntu wapfuye, ugasanga ni ikibazo. Rimwe na rimwe ukanabona ko bigira ingaruka ku myigire yabo.”

Kaneza Alphonse, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri iri shuri yemeza ko abana iyo bari mu gihe cyo kuruhuka bakabona abajya gushyingura bajya kubarangarira, akavuga ko bigoye gukumira abana cyane ko imbago z’irimbi n’iz’ikigo bigoye kubitandukanya.

<

Ati “Imisaraba yegereye imbago z’ikigo cyacu, ntanubwo nazita imbago kuko ntibigeze batera borune ngo bagaragaze aho ikigo kigarukira n’aho irimbi rigarukira. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze y’umwana aho agira, nk’umwana niba adafite ababyeyi, baritabye Imana cyangwa se mu miryango yaragiye ahura n’icyo kibazo cyo gupfusha. Bigira ingaruka mu mitekerereze kuko nta munsi ushobora kwira atabonye abashyingura.”

Aba bose bagasanga umuti urambye w’iki kibazo ari uko bafashwa, Ishuri rikubakirwa uruzitiro rutandukanya irimbi n’ishuri, aho abana batazajya babasha kubona ibibera mu irimbi.

Ntiwabasha gutandukanya imbago z’Ikigo niz’Irimbi, aho Inka ziza ziragiwe mu Irimbi

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kuba iri shuri riri hagati y’amarimbi ntacyo bitwaye kuko Akarere kagennye kuryubaka aho riri kari kabitekerejeho.

Ati “Nta kibazo kirimo kuko Ishuri rimaze umwaka urenga ritangiye kwigisha abana, kandi nta mwana uragaragaza ikibazo cy’ihungabana. Kandi twabitekerejeho Ishuri mbere y’uko ryubakwa, urebye aho amadirishya yerekeye, nta mpungenge tubifiteho tujya kubyubaka twari twabigenzuye.”

Urwunge rw’Amashuri rwa  Nyarubande ryubatswe hagati y’amarimbi abiri, ryubatswe mu kugabanya umubare w’Ubucucike mu mashuri no kwegereza abatuye Mbugangari uburezi; irimbi rimwe ryagenewe gushyingurwamo Abayisilamu, n’irindi ryagenewe gushyingurwamo abatari Abayisilamu. Aya marimbi yombi akaba amaze imyaka myinshi akoreshwa ndetse hakaba harimo n’abavuga ko aya marimba yuzuye ariko akaba agishyingurwamo.

Iteka rya Minisitiri nº 001/Mineduc/2021 ryo ku wa 20/10/2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi

Mu ngingo yaryo ya 4 ivuga ku bikorwa remezo Ishuri ribanza cyangwa iry’incuke rigomba kuba rifite: agace numero 13 kavuga ko Ikigo cy’Ishuri kigomba kuba gifite uruzitiro.

Kaneza Alphonse, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri iri shuri yemeza ko abana iyo bari mu gihe cyo kuruhuka bakabona abajya gushyingura babarangarira bagasaba ko Ishuri ryashyirwaho uruzitiro
Musabyimana Emmanuel, Umwarimu kuri iri shuri avuga ko Abana kubona abajya n’abava gushyingura buri munsi bibagiraho ingaruka mu mitekerereze
Ikigo cy’Amashuri cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2020

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.