Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko kugira American Corner muri aka karere ari amahirwe akomeye atagirwa na bose, ndetse ifasha mu guhugura no kongerera ubumenyi mu by’indimi abakora mu bukerarugendo n’amahoteri.
Bamwe mu bize UTB barirahira umushinga wa American Corner ko yabafashije kumenya ururimi rw’icyongereza ndetse bakanabasha kurwifashisha mu amsomo yabo no mu buzima busanzwe.
Umushinga wa American Corner, uhuriweho na Ambasade y’Amerika na Kaminuza ya UTB, wafashije abakora mu bukerarugendo n’uburezi kunoza akazi kabo, binyuze mu kwiga indimi.
Uyu mubyeyi wize muri UTB yagize ati “American Corner yafunguwe nkiri umunyeshuri ariko ibiganiro byatambutse uwo munsi sinabyumvaga kuko ntabashaga kumva no kuvuga icyongereza, ariko baratwigishije none kuri uyu munsi mbasha ku kivuga, ngaseka mu cyongereza ndetse nanabasha gufata imbwirwaruhame mu cyongereza.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB, buvuga ko uyu mushinga wafashije abanyeshuri bayigamo kwihugura mu Cyongereza, gukoresha ikoranabuhanga, ibitabo bakoresha mu masomo no gutegura imishinga.
Prof. Kabera Callixte, Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB agira ati “Uyu mushinga watangiye 2012 nyuma y’imyaka 4 u Rwanda rutangije kwigisha mu cyongereza, Umushinga w’American corner wafashije abarimu kwihugura mu Cyongereza, wafashije abakora mu bukerarugendo kwihugura muri urwo rurimi no kwakira abakerarugendo.”
Prof. Kabera akomeza avuga ko muri American Corner hari ibitabo bitandukanye bikoreshwa na buri wese ku buntu, bazanye Internet y’ubuntu, byorohera buri wese uhagannye kubona amakuru, cyane cyane urubyiruko rushaka amakuru yo kwiga hanze.
Ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, buvuga ko uyu mushinga ukora ibikorwa nibura 250 ku mwaka, kandi bihuza abantu benshi haba mu kubona amakuru, gutegura imishinga no kwihangira imirimo.
Uhagarariye Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Deb MacLean, avuga ko bahisemo gushyira uyu mushinga mu Karere ka Rubavu, kuko ari Umujyi w’Ubukerarugendo.
Agira ati “Twashatse ahandi hantu twashyira ibikorwa atari mu mujyi wa Kigali, kuko ubuzima ntibugarukira i Kigali gusa. Twasanze umujyi wa Rubavu ari mwiza, umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi tuhashyira ibikorwa kandi umusaruro uraboneka.”
MacLean akomeza avuga ko uyu mushinga wa American Corner wabashije gufasha benshi barimo abanyeshuri biga mu mashami y’Ubukerarugendo n’andi atandukanye muri UTB.
Kambogo Ildephonse, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ubufatanye bw’Ambasade y’Amerika n’ishuri rya UTB ari inyungu kubatuye Rubavu, uturere tuyikikije n’abaturanyi b’aba Congomani.
Ati “Aya ni amahirwe akomeye adafitwe na bose, n’inyungu ku karere ka Rubavu n’uturere tuyikikije n’abaturanyi ba Congo, Rubavu nk’Akarere k’ubukerarugendo hakenewe abakozi bakora mu bukerarugendo bazi indimi zitandukanye, ndetse American Corner tuyibona nk’igisubizo mu kwigisha abaturage ba Rubavu.”
American Corner yakira abantu bose yaba ababashije kwiga n’abatarize bakabasha kuvuga ururimi vuba.
Umushinga wa American Corner ufite isomero rigizwe n’ibitaro 4,700 hamwe n’ibindi bitabo biri ku ikoranabuhanga ibihumbi 70 bikoreshwa n’abarigana.

