Rubavu: 85 bavuwe ishaza bishimiye kongera kureba nyuma y’igihe batabona

Abarwayi bagera kuri 85 bahawe ubuvuzi bw’ishaza mu Bitaro bya Gisenyi bishimiye kongera kubasha kureba nyuma y’igihe bari bamaze batareba, bemeza ko bigiye kubafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwiteza imbere.

Aba barwayi bavuwe ku bufatanye na Fred Hollows Foundation muri gahunda yo kwegereza ubuvuzi abaturage, aho inzobere mu buvuzi bw’amaso zisanga abaturage ku Bitaro by’Uturere zigatanga serivisi ku bazikeneye.

Abavuwe bagaragaza ko kutareba byababeraga inzitizi ikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi, kuko nyuma y’uko bafashwe n’ubu burwayi bw’ishaza ntibongere kureba bari babayeho mu buzima butaboroheye na gato kuko ntacyo bari bakibasha gukorera imiryango yabo.

Mukabasibage Cecile ati “Nari maze nk’imyaka itanu ntareba. Nagendaga bamfashe akaboko, bampaga ibiryo nka birya mbimena kubera kutareba. Ubu ndimo kureba ibintu byose. Imana ihe umugisha abaganga bamfashije kongera kureba. kandi ndishimye cyane.”

Mukabasibage Cecile yishimye kongera kureba nyuma y’igihe kirenga imyaka 5

Kimwe na bagenzi be bagaragaza ko nyuma yo kurwara ishaza bagahuma batari bagishoboye kugira icyo bikorera bakemeza ko kongera kureba bigiye kubafasha gusubukura imirimo yabo ndetse bakajya babasha no kwijyana gusenga bashima Imana.

Dr. Col. John Nkurikiye avuga ko ubu burwayi bw’ishaza bitoroshye kubwirinda kubera ko bushora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko zirimo cyane cyane ubusaza, akibutsa ko ubu burwayi buvurwa bugakira neza.

Yagize ati “Indwara y’ishaza ntawo wayirinda gusa iravurwa igakira. Usanga ahanini iterwa n’ubusaza ariko hari n’izindi mpamvu. (Ushobora gukomereka mu jisho ukarwara ishaza, ushobora kunywa imiti runaka ukazana ishaza gusa nk’uko nabivuze iravurwa igakira).”

Dr. Col. Nkurikiye yibutsa ko indwara zose atari ko zibabaza agasaba abantu kujya bisuzumisha kenshi mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo kuko hari ubwo umuntu abona uburwayi bukazajya kugaragara bwaramurenze.

Dr. Col John Nkurikiye avuga ko kwirinda ishaza bitoroshye ariko ko rivurwa rigakira

N’ubwo indwara y’ishaza ivurwa igakira, kugeza ubu niyo ndwara ya mbere ihumisha abantu benshi ku Isi aho ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza kandi umubare munini uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ishaza n’indwara kandi yibasira ingeri zose z’abantu ariko ikaba igaragara cyane ku bageze mu zabukuru, bari mu myaka iri hejuru ya 45.

Abavuwe ishaza bishimiye kongera kureba nyuma y’igihe bafashe n’ubuhumyi
Byari ibyishimi byinshi ku bongeye kureba nyuma y’igihe barahumye bizeza gukomeza kwiteza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *