Rutsiro: Ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku hashyinguwe abarohamye mu Kivu bagiye kwibuka Ababo bazize Jenoside

Bamwe mu bafite ababo bazize impanuka y’Ubwato mu kiyaga cya Kivu ubwo bajyaga kwibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bavuga ko aho bashyinguye hatigeze hitabwaho nk’uko Akarere kabibasezeranyije. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo butakizi ahubwo abo muri iyo miryango bazabegera bakabasobanurira neza ibyo bemerewe n’Ubuyobozi bwababanjirije.

Iyi mpanuka y’Ubwato yabaye tariki 07 Mata 2010 ubwo bari bagiye kwibuka Abatutsi biciwe ku kirwa cya Nyamunini bari baragihungiyeho.

Abarokotse iyi mpanuka bavuga ko uwo munsi abari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka bari batwawe n’ubwato butatu, hakaba hari higanjemo abakozi b’Akarere ka Rutsiro, Abaturage hamwe n’abo mu miryango yaburiye ababo kuri iki kirwa.

Ubwato bubiri bwahagurutse mbere butwara bamwe bubagezayo, Ubwato bwahagurutse nyuma nibwo bwakoze impanuka.

Ese abafite ababo baguye muri iyi mpanuka bavuga iki?

<

Nyiramuremyi Immaculle, wapfakajwe n’iyi mpanuka aganira na Rwandanews24 yatangaje ko aterwa agahinda no kubona ahashyinguwe Umugabo we hatarigeze habungwabungwa nk’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwabibasezeranyije.

Ati “Agahinda ni kose duterwa no kuba ahashyinguwe abacu hatarigeze hitabwaho, kandi twarabisezeranyijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ko bazubakirwa ahantu hameze nk’urwibutso ndetse hakabungwabungwa, buri mwaka badufashaga gutegura umunsi wo kwibuka abacu twabuze ariko kuva 2015 ntiturongera kwibuka muri rusange. Tukaba dusaba Ubuyobozi bw’Akarere kudufasha bagatunganya ahashyinguwe abacu kuko amazi asigaye yinjira mu mva bashyinguyemo.”

Uretse Nyiramuremyi wapfakajwe n’iyi mpanuka y’ubwato bamwe mubaburiyemo abandimwe batifuje kujya mu itangazamakuru bavuga ko nabo baterwa agahinda n’ahashyinguwe ababo ntihitabweho, bakavuga ko kuva mu mwaka wa 2015 abayoboraga akarere ban

Kageruka Emmanuel, watowe nk’uhagariye itsinda ry’ababuze ababo muri iyi mpanuka yabwiye Rwandanews24 ko mubyo Akarere kabemereye igisigaye kibabaje ari ugutunganya aho bashyinguye.

Ati “Mubyo Akarere katwemereye igisigaye kibabaje n’ugutunganya aho abacu bashyinguye, imva zikubakwa zigashyirwaho Amakaro, bisa nk’aho Akarere kagiye kabyirengagiza.”

Kageruka akomeza avuga ko Ubuyobozi bw’akarere busoje manda bahuye nabwo babiganiraho, hashyirwaho Komisiyo irimo Padiri, hakorwa n’inyigo ariko byaringiriye mu kuvuga ko Akarere kari gushaka ubushobozi amafaranga ataraboneka.

Iyi Foto yafashwe kuwa 18 Mata 2013 ubwo bibukaga ku nshuro ya gatatu abazize impanuka y’ubwato bagiye kwibuka abazize Jenoside (Foto: Kigalitoday)
Iyi Foto yafashwe kuwa 25 Mata 2014 ubwo bibukaga ku nshuro ya kane abazize impanuka y’ubwato bagiye kwibuka abazize Jenoside imisaraba yari ikiriho yose (Foto: Kigalitoday)

Icyo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo

Rwandanews24 yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko ibibazo by’aba baturage butabizi ariko bagerageza kubegera bakaganira kuri iki kibazo bakagiha umurongo.

Musabyemariya Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ati “Twagerageje gushaka amakuru kuri iki kibazo cy’ibyo Akarere kemereye bariya baturage turayabura, ariko turabasaba ko batwegera tukaganira kuri kiriya kibazo tukagiha umurongo unoze.”

Kugeza ubu nta mibare nyayo izwi y’abantu bari bari muri ubwo bwato bwakoze impanuka kuko bwahagurutse ari bwo bwa nyuma butwara abantu benshi bashoboka kuko uwari gusigara nta bundi yari kubona bumwambutsa.

Bamwe baragereranya bakavuga ko abari muri ubwo bwato barokotse impanuka babarirwa muri 45. Imibiri yabonetse yabahitanywe n’impanuka ni 32, ariko abashyinguwe hamwe mu irimbi ry’i Congo Nil mu murenge wa Gihango babarirwa muri 20, mu gihe abandi imiryango yabo ngo yabatwaye ikajya kubashyingura ukwabo. Hari abandi bari bitabiriye uwo muhango, batwarwa n’ubwo bwato bwakoze impanuka, ariko imibiri yabo ntiyabasha kuboneka.

Ku kirwa cya Nyamunini hari hahungiye Abatutsi bari baturutse mu makomini atandukanye yo mu byahoze ari Perefegitura za Kibuye na Gisenyi. Abakoze Jenoside babasanzeyo barabica, icyakora bamwe babasha kuvayo bararokoka. Nta rwibutso rubitse imibiri y’abazize Jenoside bahiciwe ruhari kubera ko babatemaga bakabajugunya mu mazi.

Ku kirwa cya Nyamunini (kinini muri byose)hiciwe Abatutsi bari bagihungiyeho
Ahashyinguwe imibiri y’abazize impanuka y’Ubwato bagiye kwibuka abazize Jenoside amazi asigaye yinjira mu Mva kandi zatonze urubobi
Imisaraba imwe yarashaje
Barasaba ko habungwabungwa byanaba ngombwa bakubakirwa Urwibutso

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.