Kumugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe 2022, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Yorodania akaba yitabiriye inama izunguranirwamo ibitekerezo ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri Twitter bugira buti: “Perezida Kagame yageze i Aqaba, muri Yorodania giherereye mu Burasirazuba bwo hagati akaba yahuye n’Umwami w’iki gihugu Nyiricyubahiro Abdullah bin AlHussein.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko mbere y’inama izabaq yiga kuri Afrika y’Uburasirazuba izaba ejo. Uyu munsi habaye inama y’ibihugu byombi yaganiriye ku gukomeza kunoza umubano n’ubufatanye hagati y’Igihugu cya Yorodania n’u Rwanda.
U Rwanda na Yorodania bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere n’ububanyi n’amahanga.