Umwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye yajyanye n’abandi ku Kivu ararohama arapfa. Ubuyobozi bw’Ishuri buvuga ko uyu mwana yajyanye n’abandi bagiye guca amapera birangira bagiye mu Kivu koga atabizi ararohama arapfa.
Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko uyu mwana yarohamye mu masaha ya saa sita ubwo abana bari basoje Ibizamini.
Hakizimana Tharcisse, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, uyu mwana yigagaho yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nzayisenga Josiane yari kumwe na bagenzi be 6, basoje ibizamini aho gutaha murugo bagenda guca amapera, birangira bagiye mu Kivu koga ararohama. Amakuru twamenye n’uko n’umwana bari kumwe washatse kugerageza kumurohora nawe yari ahezemo.”
Hakizimana akomeza avuga ko Nzayisenga yagiye koga atabizi aza kurohama bagenzi baramutabariza aza gukurwamo n’abantu barimo bakora akazi ko kubaka, ariko biza kurangira apfuye.
Uyu muyobozi w’Urwunge rw’Amashuri akomeza asaba Ababyeyi gukomeza gufatanya mu bukangurambaga haba ku kivu n’ahandi abana bajya mu gihe bataye amasomo, ndetse buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye ngo ubanze ukorerwe isuzuma, abo mu muryango we Umurambo bahise bawucyura kugira ngo uzashyingurwe ku munsi w’ejo.
Mu karere ka Karongi inkuru nk’iyi yo kumva Umunyeshuri warohamye yaherukaga mu ntangiriro z’umwaka ushize.
